Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakomando 531 Ba RDF Barangije Amasomo Ahambaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Abakomando 531 Ba RDF Barangije Amasomo Ahambaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2025 8:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwana General Mubarakh Muganga yahaye abasirikare 531 uburenganzira bwo kuba abakomando mu ngabo z’u Rwanda nyuma y’amezi 11 bari bamaze batorezwa mu kigo cya Nasho muri Kirehe.

Bose hamwe binjiye mu itsinda ridasanzwe ry’ingabo z’u Rwana ryitwa Special Operations Force, risanzwe rifite ikigo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.

Gen Muganga yababwiye ko amasomo bahawe bagomba kwitega ko bazayashyira mu bikorwa igihe cyose bazabisazwa, abibutsa ko kugira ngo bagere ku ntego zabo ari ngombwa kugira ikinyabupfura no kwihangana.

Gen Muganga aganiriza abo bakomando

Yagize ati: “ Mugomba guhorana morale kandi mukazirikana ko ibyo mwize muzabikoresha mu kurinda igihugu cyanyu. Mube muri aho mwiteguye kuzashyira mu bikorwa inshingano mumaze iminsi mutorezwa kuzuza”.

Muganga yashimiye n’abarimu babatoje muri icyo gihe cyose, abashimira umuhati bashyizeho birinda gucika intege.

Abasirikare batatu bitwaye neza muri ayo masomo kurusha abandi barabihembewe, abo ni Captain Sam Muzayirwa, Lieutenant Moise Butati Gakwandi na Nahemia Gakunde Kwibuka.

Ikirango ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zambara ku kaboko k’iburyo.

Bose uko barenga 500 batojwe kurwana mu buryo bwose bushoboka, batozwa uko barashisha imbunda nto n’iziremereye, uko bambuka imigezi n’inzuzi, gusoma amakarita ya gisirikare, gutata, gusana ibifaro n’imbunda, kurwanira mu kirere, kurwanisha amaboko n’amaguru ndetse n’ubutabazi bw’ibanze.

Bize kumanukira mu ndege no kurwanira mu kirere
TAGGED:AbakomandoIngaboMugangaRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ububanyi N’Amahanga Burakomeje, Kagame Yaganiriye Na Lourenço
Next Article Rwanda: Hari Abafashwe Bakopeza Abashaka Akazi Ko Kuba Abarimu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?