Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakomerekeye Ku Rugamba Sibo Bakomeretse Gusa-Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakomerekeye Ku Rugamba Sibo Bakomeretse Gusa-Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2023 3:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame mu kiganiro na RBA
SHARE

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi, yatumye hari abahaguruka barayarwanya. Muri bo hari abahasize ubuzima n’abandi bakomerekeye muri uru rugamba ariko akavuga ko hari n’abakomerekejwe n’abashakaga kubamara.

Uko bimeze kose, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yatanze ku byerekeye umunsi wo kwibohora ko ikiruta byose ari ukwigira ku mateka abantu bakirinda ibyatumye aba mabi, ahubwo bakubaka u Rwanda rutagira uwo rutegera amaboko.

Kagame yatangiye asobanura ko burya kwibohora ari ukumenya amateka yawe, Abanyarwanda bakamenya  u Rwanda uko rwari ruteye mbere y’uko Abakoloni baruzamo, uko ubukoloni bwagenze, uko byakomeeje mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma kugeza aho rubohorewe.

Avuga ko igice kinini cy’amateka y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1960 cyaranzwe no gukenesha igihugu no gucamo Abanyarwanda ibice bishingiye ku moko.

Ngo aho guteza imbere igihugu, abakiyoboraga bakibibyemo umwiryane hagati y’abantu, Umuhutu, Umututsi, Umutwa, iba ari yo politiki idateza imbere igihugu.

Ibyo byose ngo byaje kuvamo urugamba rwo kwibohora rwatangiye mu mwaka wa 1990.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko urwo rugamba rwitabiriwe  n’Abanyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu ariko Leta yari iriho irabirwanya.

Urwo rugamba rwarangiye ruhitanye Abanyarwanda benshi nk’uko abivuga.

Icyakira avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ayo mateka, bagakora bakiteza imbere kandi bakazirikana buri gihe ko ibyo bibi byarubayemo atari byo byari bibereye Abanyarwanda.

Ikibereye Abanyarwanda ngo ni ukuba umwe, bagatera imbere nk’uko biri n’ahandi, ntibahore bakennye ngo bahore mu mwiryane.

Ati: “Ibyo byose rero bikorwa n’;bantu, ntabwo ari impano abantu bahabwa n’Imana ahubwo barabikorera”.

Icyo asaba Abanyarwanda ni ukwiha agaciro bakamenya impamvu zabateye kugira amateka mabi, bagaharanira kuba igihugu kidasaba.

Abajijwe icyo aba ashaka kuvuga iyo avuga ko hari umwenda afitiye Abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko umwenda ari ibiba bisigaye gukorwa, bitagezweho.

We  nk’umuyobozi ngo kuba haba hari ibyo atarageza ku baturage, niwo mwenda aba abarimo.

Ati: “ Nk’umuyobozi hari amasezerano twahaye abaturage, ibyinshi bigakorwa. Niyo mpamvu muri rusange twateye imbere, hari intambwe ndende yatewe ariko ntabwo bihagije. Aho tujya ni kure ugereranyije n’aho twavuye, iyo mvuga ‘njye’ si njye ku giti cyanjye ahubwo mba mvuga n’abandi bayobozi dufatanyije…”

Ku rundi ruhande,  Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba kumva ko nabo bifitiye umwenda wo kwiteza imbere.

Ngo bagomba kongera intambwe, bave mu burangare, bareke gukora ibyo batagombye gukora, bakore ibikwiye kandi babikore neza.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Threads’: Urubuga Nkoranyambaga Rushobora Gusimbura Twitter
Next Article Kagame Yagize Icyo Avuga Kuri Raporo Y’Impuguke Za UN Yavuze Ku Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?