Abakomerekeye Ku Rugamba Sibo Bakomeretse Gusa-Perezida Kagame

Kagame mu kiganiro na RBA

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi, yatumye hari abahaguruka barayarwanya. Muri bo hari abahasize ubuzima n’abandi bakomerekeye muri uru rugamba ariko akavuga ko hari n’abakomerekejwe n’abashakaga kubamara.

Uko bimeze kose, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yatanze ku byerekeye umunsi wo kwibohora ko ikiruta byose ari ukwigira ku mateka abantu bakirinda ibyatumye aba mabi, ahubwo bakubaka u Rwanda rutagira uwo rutegera amaboko.

Kagame yatangiye asobanura ko burya kwibohora ari ukumenya amateka yawe, Abanyarwanda bakamenya  u Rwanda uko rwari ruteye mbere y’uko Abakoloni baruzamo, uko ubukoloni bwagenze, uko byakomeeje mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma kugeza aho rubohorewe.

Avuga ko igice kinini cy’amateka y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1960 cyaranzwe no gukenesha igihugu no gucamo Abanyarwanda ibice bishingiye ku moko.

Ngo aho guteza imbere igihugu, abakiyoboraga bakibibyemo umwiryane hagati y’abantu, Umuhutu, Umututsi, Umutwa, iba ari yo politiki idateza imbere igihugu.

Ibyo byose ngo byaje kuvamo urugamba rwo kwibohora rwatangiye mu mwaka wa 1990.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko urwo rugamba rwitabiriwe  n’Abanyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu ariko Leta yari iriho irabirwanya.

Urwo rugamba rwarangiye ruhitanye Abanyarwanda benshi nk’uko abivuga.

Icyakira avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ayo mateka, bagakora bakiteza imbere kandi bakazirikana buri gihe ko ibyo bibi byarubayemo atari byo byari bibereye Abanyarwanda.

Ikibereye Abanyarwanda ngo ni ukuba umwe, bagatera imbere nk’uko biri n’ahandi, ntibahore bakennye ngo bahore mu mwiryane.

Ati: “Ibyo byose rero bikorwa n’;bantu, ntabwo ari impano abantu bahabwa n’Imana ahubwo barabikorera”.

Icyo asaba Abanyarwanda ni ukwiha agaciro bakamenya impamvu zabateye kugira amateka mabi, bagaharanira kuba igihugu kidasaba.

Abajijwe icyo aba ashaka kuvuga iyo avuga ko hari umwenda afitiye Abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko umwenda ari ibiba bisigaye gukorwa, bitagezweho.

We  nk’umuyobozi ngo kuba haba hari ibyo atarageza ku baturage, niwo mwenda aba abarimo.

Ati: “ Nk’umuyobozi hari amasezerano twahaye abaturage, ibyinshi bigakorwa. Niyo mpamvu muri rusange twateye imbere, hari intambwe ndende yatewe ariko ntabwo bihagije. Aho tujya ni kure ugereranyije n’aho twavuye, iyo mvuga ‘njye’ si njye ku giti cyanjye ahubwo mba mvuga n’abandi bayobozi dufatanyije…”

Ku rundi ruhande,  Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba kumva ko nabo bifitiye umwenda wo kwiteza imbere.

Ngo bagomba kongera intambwe, bave mu burangare, bareke gukora ibyo batagombye gukora, bakore ibikwiye kandi babikore neza.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version