Abakora Imideli Muri Commonwealth Bazahurira Mu Rwanda

Abo barimoOmoyemi Akelere washinze  Lagos Fashion Week, Claudia Lumor washinze ikinyamakuru cyandika ku mideli cyo muri Ghana kitwa Glitz Africa Magazine kikatanga ibihembo byitwa Glitz Style Awards na  Sheena Frida wo muri Kenya.

Inama bazagirira i Kigali izaba igamije kurebera hamwe uko bateza imbere ubucuruzi bushingiye ku ruganda rw’imideli.

Inama y’abanyamideli bo mu bihugu bivuga Icyongereza izabera mu Rwanda mbere gato y’indi nama nkuru kurushaho izahuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bivuza Icyongereza yitwa CHOGM(Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM).

Inama ya ba rwiyemezamirimo mu mideli izaba hagati ya tariki 22 na 24 Kamena, 2021.

Abagize ihuriro ry’abakora ubucuruzi mu mideri bazaturuka mu bihugu 54 bigize Commonwealth.

Ikindi bazaganiraho ni ukureba uko ibihugu by’uriya muryango bituriye inyanja byajya bikoresha ibikomoka ku mafi, ibinyamunjijorerwa n’ibindi mu guhanga imideli.

Ni uburyo bwa Fashion bise Blue Fashion.

Ubu ni uburyo bushya bwatekerejweho kugira ngo buzanzamure ubukungu bw’abakora muri buriya bushabitsi.

Ibihugu bya Commonwealth bizwiho guhanga imideli kurusha ibindi ni Bangladesh, Pakistan, Ubuhinde, Sri Lanka na Ghana.

Omoyemi
Claudia Lumor

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version