Uwahaye Tshisekedi Inama Zishyiraho Guverinoma Nshya Niwe Uzayobora Sena

Modéste Bahati Lukwebo niwe uri guhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu matora ari bube kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Werurwe,2021.

Uyu mugabo niwe wahaye Perezida Tshisekedi urutonde rw’abantu abona bashyirwa muri Guverinoma yasimbuye iyahoze iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga.

Ilunga aherutse kwegura nyuma y’uko abo mu ishyaka rye bakomeye barimo Perezida Kabila[yavuye mu gihugu], Perezidante w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Madamu Jeannine Mabunda n’uwayoboraga Sena Bwana Alexis Tambwe beguye.

Mbere y’uko amatora nyiri izina aba, abari butore barasabwa gutora umuntu uzazana impinduka mu mikorere ya Guverinoma n’iya Sena kandi mu nyungu z’abatuye DRC.

- Advertisement -

Intego ni uko abaturage bagomba kwishimira abatowe ngo babahagararire mu Nteko na Sena.

Jeanine Mabunda
Hon Alexis Tambwe Mwamba wayoboraga Sena
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version