Abakora Nabi Ntibakagire Uwo Batera Ubwoba: Kagame

Ubwo yakiraga indahiro ya Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo, Perezida Kagame yamugiriye inama yo kuzaterwa ubwoba n’abantu bakora nabi.

Yamusabye kuzakomeza kuba amaso agakora akazi ke neza kandi akirinda guha umwanya abantu b’ingwizamurongo badatanga umusaruro.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikunze kubaho mu bayobozi ari uko utumye adakurikirana ngo arebe niba uwo yatumye yaratumitse.

Ati: “ Utuma umuntu ngo akore ibi nawe agatuma undi, uwo atumye nawe agatuma undi…Ubwo rero uwatumye mbere aba agomba gukurikirana ngo arebe ko abo yatumye batumitse.”

- Kwmamaza -

Yabwiye Dr Gasore ko ahawe ububasha bwo kuyobora abantu kandi ko abo bantu agiye kuyobora batagomba kumutera ubwoba.

Kagame yabwiye Minisitiri Dr. Jimmy Gasore ko abantu nk’abo yazajya abavuga bagashakirwa indi mirimo aho kugira ngo bamuvangire.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko aho u Rwanda rugeze rudakeneye abantu b’indangare bahora bavuga ko bibagiwe, ko ibyo bintu bidakwiye.

Dr. Jimmy Gasore ni umuhanga mu bugenge, akaba yaramaze igihe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga.

Muri Kaminuza yahigishaga ubumenyi bw’imiterere y’ikirere ‘atmospheric sciences, ibi akaba yarabiminujemo muri Kaminuza yo muri Amerika bita Massachusetts Institute of Technology( MIT) muri Gashyantare, 2018.

Mu mwaka wa 2013 yahawe kuyobora ikigo cy’u Rwanda kiga iby’imihindagurikire y’ikirere(Rwanda Climate Observatory), inshingano zacyo zikaba zirimo gukurikiranira hafi imiterere y’ikirere n’imihindagurikire yacyo, hakanareberwa hafi uko gihumana n’ibyakorwa ngo gicye.

Iki kigo gisanzwe gikorana na ya Kaminuza yizemo ari yo MIT mu mushinga wayo witwa Advanced Global Atmospheric Gases Experiment (AGAGE).

Nicyo kigo cyonyine gikorana na MIT muri Afurika kandi muri uwo mushinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version