Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwatangaje ko gukoresha amadovize mu buryo bwo kwishyurana mu batabyemerewe bizacika burundu mu gihe cy’amezi atandatu.
Hari abantu benshi bavugwaho kwishyurana ubukode bakoresheje amadolari, amayero n’andi mafaranga y’abanyamahanga.
Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibi akenshi biba mu Mujyi wa Kigali kandi bituma uko agaciro k’idorali kazamuka bigatuma ak’ifaranga ry’u Rwanda kagwa.
BNR yatangaje amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’amadevize mu gihugu, arimo ibihano biremereye ariko akanemerera abishyura cyangwa bishyuza ibyatumijwe hanze cyangwa ibyoherejwe yo kubikora mu madevize.
Itegeka ko kwishyuza ibicuruzwa na serivisi mu madevize bibujijwe, kandi bihanwa n’amategeko cyeretse bikozwe nk’uko biteganyijwe mu mabwiriza rusange.
Amabwiriza mashya yatangajwe Tariki 30, Gicurasi, 2025, yongerewemo ingingo ya 20 ivuga ko kwishyuza cyangwa kwishyura mu madevize ibicuruzwa cyangwa serivisi byatanzwe cyangwa byatumijwe hanze y’igihugu byemewe.
Ingingo ya 34 y’ayo, igaragaza ko umuntu ushyiraho igiciro mu madevize iyo ari ku nshuro ya mbere ahanishwa ihazabu ya Miliyoni Frw 5 byaba ubwa kabiri agahanishwa Miliyoni Frw 10.
Iyo umuntu akoze ibikorwa by’ubucuruzi mu madevize, ahanishwa kwishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa ku nshuro ya mbere cyangwa akishyura 100% by’ayakoreshejwe iyo bisubiriye kuzamuka.
Ibyo bihano byishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, hakoreshejwe ikigereranyo cy’ivunjisha ryo ku munsi igihano cyafatiweho.
Icyakora, ubwo kuri uyu wa Kane Tariki 21, Kanama, 2025, BNR yamurikaga icyegeranyo cy’igihembwe k’ubukungu bw’igihugu, Guverineri wayo Soraya Hakuziyaremye yavuze ko abantu benshi bagiye bahindura kontaro zabo cyane cyane mu nyubako z’ubucuruzi kuko ariho icyo kibazo cyari cyiganje.
Hakuziyaremye ati: “Ubundi ifaranga ryemewe ni iry’u Rwanda, keretse mu bucuruzi bumwe na bumwe inzego zikorana n’abanyamahanga n’abohereza ibintu mu mahanga n’ababikurayo. Ubu turi kureba n’uburyo dusobanura neza ayo mabwiriza kugira ngo inzego zemerewe gukoresha amafaranga y’amahanga cyangwa amahoteli yemerewe n’izindi serivisi zijyanye n’ubukerarugendo zibimenye”.
Avuga ko hari ibiganiro n’inzego zitandukanye n’abikorera kugira ngo ibyo binozwe.
Ingingo ya 37 iha buri wese inshingano zo kumenyesha Banki Nkuru amakuru azi cyangwa yamenyeshejwe yerekeye ibikorwa byo kuvunja amadevize mu buryo butemewe.