Abakozi ba Banki ya Kigali beretse ubuyobozi bukuru bwayo imishinga bakoze yo gutanga ibisubizo ku bibazo abayigana bahura nayo no guhanga udushya mu iterambere ry’iyi banki iri mu zikomeye kurusha izindi mu Rwanda.
Iryo rushanwa ryiswe BK Hackathon 2025 ryatangiye mu mpera z’Ugushyingo, 2025, abantu 300 batangira imishinga, irajonjorwa hasigara indi 70 nayo yashunguwe hasigara imishinga 10.
Nayo yarayunguruwe hasigara itatu minini kandi myiza kurusha indi ari nayo yaraye ihemwe.
Dr. Diane Karusisi uyobora BK yari ahibereye ubwo ibyo byabaga.
Buri mushinga wari uhagarariwe n’itsinda ry’abantu bari hagati ya bane na batandatu, banyuraga imbere y’abagize Akanama Nkempurampaka, bagasobanura akarusho k’umushinga bafite n’icyo uzamarira abagenerwabikorwa.
Uwahize iyindi ni uwitwa ’Inkindi’ w’itsinda ryitwa ’Nawe byakubera’.
Abawukoze bavuga ko uzakemura ibibazo by’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bacyandika mu makayi amakuru yose y’ubucuruzi bwabo, kubera kutagira ubundi bubiko.
Uzabafasha kuyabika muri telefone zabo bakoresheje ijwi cyangwa inyandiko, abagize Akanama kabisuzuma bakaba basanze ukwiye kuba uwa mbere bituma uhembwa Miliyoni Frw 20.
Uwabaye uwa kabiri witwa ’BK 360’ wahembwe Miliyoni Frw 15 ukaba warakoze ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buhangano bwo kuzakemura ikibazo cyo kuba muri BK batashoboraga guhuza amakuru y’umukiliya ngo bayagereho mu buryo bwihuse.
Buzafasha mu gutuma BK izajya ishobora kumenya amakuru y’umukiliya n’ibyo akeneye byose.
Umwanya wa gatatu wegukanywe n’umushinga ’Kira’ uzashoboza umukiriya kuba yakwikemurira ibibazo birimo kwishyura amazi binyuze mu mafaranga azaka nk’inguzanyo, wo uhembwa Miliyoni Frw 10.
Umwe mu bagize itsinda ryatsinze ku mwanya wa mbere witwa Jasmine Rusoro Isimbi avuga ko umushinga wabo bise ’Inkingi’ uzakemura ibibazo by’abantu bakora ubucuruzi buto batari bafite ububiko bwaho bandika amakuru y’ibikorwa byabo.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Aba bantu bagira ikibazo cyo kubura ikayi cyangwa kutibuka ahantu banditse ibiciro. Umushinga wacu ni igisubizo kije kubakemurira ibyo bibazo aho bashobora kubishyira muri telefone yabo, cyangwa ukaba wakoresha ijwi ushyiramo amakuru y’ibyo waguze n’ibyo wagurishije n’ibindi. Bizajya bigufasha kumenya amafaranga winjije ku munsi, ku kwezi cyangwa ku mwaka bitagusabye ko ujya kubiteranyiriza mu ikayi.”
Rusoro Isimbi avuga ko intego yabo ari ugukora uko bashoboye bikazagera ku bantu benshi, ibyo gukoresha ikayi mu kubika amakuru ku bucuruzi bikavaho.
Uretse imishinga itatu yahize indi ikabihemberwa, buri wose wageze mu cyiciro cya nyuma uko ari 10, wahawe Miliyoni Frw 5.
Dr. Diane Karusisi avuga ko bateguye ayo mahugurwa kugira ngo udushya abakozi ba Banki ya Kigali bahanga, tuzayifashe kunoza uburyo ibisubizo ku bibazo by’abakiliya babo biboneka n’uburyo babihabwa.
Ati: “Turashaka kugira abanyamuryango benshi muri BK kugira ngo dukomeze dutezanye imbere kuko nk’umushinga wa mbere wahembwe ufasha abantu bakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bashobore kubika amakuru yabo. Banki izayabona kugira ishobore kubaha serivisi bakeneye n’igihe bayikenereye kandi mu buryo bwihuse. Izo serivisi dukora ni zo tuzabagezaho kugira ngo bakomeze kugira imikoranire myiza na banki kugira ngo bashobore gutera imbere na BK bibe uko”.
Nubwo ari ku nshuro ya mbere irushanwa BK Hackathon ribaye, bifuza ko rizaba ngarukamwaka kugira ngo barusheho guhanga no guha udushya.
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko kuba bafite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi kandi bazi neza ibibazo abakiliya bahura nabyo, n’ibyo banki ifite ari ingenzi mu kubishakira ibisubizo.
Ikigo BK Group gifite ishuri rihugura abanyeshuri bagize amanota meza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, abitwaye neza bakabona akazi muri iyi Banki.
Kuva cyatangira hamaze guhugurirwamo ibyiciro bitatu, byahuguriwemo abari abanyeshuri 76 barangije kaminuza, bose bakaba barahawe akazi mu mashami atandukanye ya BK Group Plc.