Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakunda Umupira W’Amaguru Canal +Yongeye Yabashyize Igorora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakunda Umupira W’Amaguru Canal +Yongeye Yabashyize Igorora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2022 1:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 05, Kanama, 2022 Shampiyona ziri mu zikomeye kurusha izindi ku isi ziratangira. Ikigo Canal + gisanzwe gitanga serivisi z’itumanaho cyashyiriyeho abakiliya bacyo uburyo bwo gukomeza kuyireba kandi ku giciro kinogeye bose.

Kimwe mu by’ingenzi abakiliya basabwa gukora ni ukugura ifatabuguzi iryo basanganywe ritarashira kugira ngo bahabwe poromosiyo kuri iryo fatabuguzi rishya baguze.

Kugira ngo kugura ifatabuguzi bitazagorana, barasabwa kubikora bakimenya ko iyi gahunda ihari, bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko hazaba umubyigano muri system, bamwe bikabananira kandi nabo bari bafite ayo mahirwe.

Amakuru meza kandi ni uko Canal + iherutse kongera amasezerano yerekeranye n’uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona zikomeye ku mugabane w’u Burayi harimo SERIE A yo mu Butaliyani, BUNDESLIGA yo mu Budage, LALIGA yo muri Espgane, LIGUE 1 yo mu Bufaransa, Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League ndetse n’igikombe kiruta ibindi mu Burayi cya UEFA Champions League.

Andi makuru meza Canal + itanga ni uko umufatabuguzi mushya, azamanikirwa ibikoresho ku buntu.

Marie Claire Muneza, umukozi wa Canal + ushinzwe itumanaho

Ni ngombwa kumenya no kuzirakana ko ikigo Canal + Group ari yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ifite n’uburenganzira bwihariye mu Gifaransa mu bihugu bikoresha urwo rurimi.

Mu Bwongereza, Canal + izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w’imikino w’iyi Shampiyona, ndetse by’akarusho  muri Shampiyona ya LaLiga, ayo masezerano yemerera Canal + kujya yerekana buri munsi :

– Imikino itatu myiza muri LaLiga,

– Umwe mu mikino myiza cyane ya LaLiga SmartBank (icyiciro cya 2 muri Espagne)

– Inshamake za LaLiga World na LaLiga SmartBank.

Imikino yose izajya icishwa ku mashene ya Canal  + Sports, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n’inzobere zikomeye muri siporo kuri Canal +.

Biratangira  guhera kuri uyu wa Gatanu, taliki 5 Kanama, 2022 aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bazashobora kubona umukino wa mbere wa Shampiyona yo mu Bwongereza hagati ya Crystal Palace na Arsenal.

Muri ariya masezerano kandi Canal + yishimira ko ari umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere ahantu hasanga  50, harimo mu Bufaransa, mu Busuwisi, muri Pologne, ​​muri Repubulika ya Tchèque, muri Slowakiya, muri  Vietnam no muri Haïti.

Canal + Group ni kompanyi iyoboye mu itangazamakuru no gucuruza amashusho.

Ikorera mu Burayi, Afurika ndetse no muri Aziya . Canal + Group ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 ku isi yose, harimo miliyoni icyenda  z’Abafaransa.

Ifite ikigo gitunganya amashusho kitwa Studio Canal kiri mu bya mbere mu Burayi bitunganya amashusho neza kurusha ibindi.

Hejuru y’ibi kandi iki kigo kiragura, kikanakwirakwiza amafilimi n’ibiganiro by’uruhererekane harya no hino ku isi.

Iri imbere kandi mu gutanga amashene ya Televiziyo atandukanye harimo na Televiziyo z’igihugu nka C8, CNEWS, CSTAR ndetse n’ikigo gishinzwe kwamamaza.

CANAL+ Group ifitwe 100% n’ikigo kigari ku Isi mu itangazamakuru no gucuruza amashusho cya kitwa Group Vivendi.

TAGGED:Canal +IfatabuguziImikinoShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Bashinja Gitifu Gukubita Umuturage Bikamuviramo Urupfu
Next Article RIB Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?