Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakundana Bongerewe Amahirwe Yo Gukorerwa Ubukwe Bw’Igitangaza Muri Kigali Arena
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Abakundana Bongerewe Amahirwe Yo Gukorerwa Ubukwe Bw’Igitangaza Muri Kigali Arena

Last updated: 14 July 2021 5:07 pm
Share
SHARE

Kigali Arena yongereye igihe ubukangurambaga yise ‘Wed at the Arena’, bugamije guhitamo abanyamahirwe bazakorera ubukwe muri iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro, ishobora kwakira abantu 10,000.

Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 8 Kamena, bwagombaga gusozwa ku wa 7 Nyakanga 2021, bukabera kuri Instagram.

Muri ibi bihe ubukwe butemewe, ubu bukangurambaga bwongerewe igihe bukazageza ku wa 31 Nyakanga 2021, hagamijwe ko abantu benshi babwitabira.

Abaterankunga nabo babaye benshi ku buryo umunyamahirwe uzatoranywa azagira ubukwe bw’igitangaza.

Hejuru yo guhabwa ahantu ho gukorera ubukwe ku buntu muri Kigali Arena, haziyongeraho abaterankunga barimo Affinity Media Group izafotora, Rwanda Events Group nk’umuterankunga w’ibijyanye n’amajwi na Prime Bakery & Café nk’umuterankunga wa keke (cake).

Hari kandi Ian Boutique izambika umukwe n’umugeni, Ubumuntu Perfect ikora ‘protocol’, Cloud 9 Entertainment ikora ibjyanye n’imyidagaduro na Isibo TV ikora ibijyanye n’amashusho.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions icunga Kigali Arena, Kyle Schofield, yavuze ko ubu bukangurambaga ari umwanya mwiza wo kugira ngo bifatanye n’umuco nyarwanda wo gutwerera abagiye gushyingirwa.

Ati “Tuzi neza amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 kandi tuzaharanira ko ingamba zose zubahirizwa umunsi ubukwe buzaba bwakomorewe.”

“Arena ifite ahantu heza henshi hashobora kubera ibirori, kandi kwakira ubukwe ni kimwe muri byo. Dushaka guha uwatsinze ibihe byiza by’ubuzima bwe bwose, bizanagaragaza ubushobozi bwa Kigali Arena bwo kwakira ibirori hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.”

Kwinjira mu bahatanira gukorerwa ubukwe bisaba gukurikira konti ya Kigali Arena kuri Instagram, mugashyiraho ifoto yanyu iriho umuhungu n’umukobwa bazakora ubukwe, iherekejwe n’inshamake kuri mwe.

Bigomba kugendana na hashtag ya #WedAtKigaliArena kandi mugakora ‘tag’ kuri @kigaliarenarw kugira ngo bazabone ubutumwa wanditse.

Abazabikora bazatoranywamo abatsinze mu buryo bwa tombola, bakazamenyeshwa bitarenze iminsi irindwi guhitamo bibaye.

Biteganywa ko abazatsinza bazifashishwa na QA Venue Solutions mu bikorwa birimo kwamamaza, bidasabye ikindi kiguzi.

 

TAGGED:Kigali ArenaKyle SchofieldQA Venue Solutions
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwabonye Miliyari 15 Frw Zo Gusana Igice Cy’Umuhanda Muhanga – Karongi
Next Article Umujyi wa Kigali n’Uturere Umunani Byashyizwe Muri Guma mu Rugo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Bugesera: PSF Yasinyanye N’Ubuyobozi Gufatanya Guteza Imbere Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?