Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ange Kagame Yasangije Ababyeyi Uburyo Bwo Kubaka Ubwonko Bw’Umwana Binyuze Mu Gukina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ange Kagame Yasangije Ababyeyi Uburyo Bwo Kubaka Ubwonko Bw’Umwana Binyuze Mu Gukina

admin
Last updated: 15 July 2021 6:18 pm
admin
Share
SHARE

Ange Kagame yasangije ababyeyi ko gukina n’umwana ari ingirakamaro, kuko bimufungura ubwonko, bikamwubakamo ubushobozi bwo kwiga ibintu byinshi no gukemura ibibazo.

Ni ubutuma bukubiye mu mashusho yasakajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bujyanye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw’umwana.

Muri ayo mashusho Ange Kagame avugamo ati “Ndi umubyeyi unyuzwe”, nyuma y’uko ku wa 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.

Yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro, kubera ko ibyo ahura nabyo n’imibanire ye n’abandi bigena imikurire y’ubwonko bwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yashimangiye ko abana bigira byinshi mu mikino guhera bakivuka, ariko byose bikajyana no kuba bafite buzima bwiza, babonye ibibatunga bakeneye.

Ati “Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo. Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana nk’uko abahanga babyita ubusabane bwo kwiganana.”

Ubwo buryo bwo kwiganana bukorwa nk’iyo umwana agusekeye cyangwa akavuga akantu runaka, umubyeyi akamwigana.

Yakomeje ati “Kwiganana ntabwo ari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere. Ariko uko ugenda ubikora, birushaho kuborohera no kubaryohera mwembi, ari umwana n’umubyeyi.”

Mu gukina ngo umwana agenda avumbura ibintu byinshi, cyane ko uko agerageza ikintu kimwe ahita abona n’ikindi gishoboka.

- Advertisement -

Ange Kagame yavuze ko umwana yiga byinshi mu mikino y’uburyo bubiri, gukina n’abantu bakuru cyangwa n’abo bangana.

Yakomeje ati “Gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa ugaburira umwana wawe, igihe umuhindurira imyenda, cyangwa se igihe umwuhagira. Icyo gihe cyose ni amahirwe yo gushyikirana n’umwana binyuze mu mikino no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru.”

“Ababyeyi bakwiye kumva ko igihe umwana agusekeye nawe ukamusubiza udakwiye kugarukira aho, ahubwo ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka ubwonko bw’umwana.”

Yavuze ko atari imikino ihambaye, kuko gusekera umwana no kwita ku marangamutima ye bimufasha, kandi bikaba inshingano y’ababyeyi bombi.

Ati “Ni ingenzi cyane kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo. Uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi, uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w’ubuzima mu kwiga no gukemura ibibazo.”

Abahanga bagaragaza ko iminsi 1000 ya mbere y’umwana ari ingenzi cya ku buryo igomba kwitabwaho cyane.

Bagaragaza ko igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose haba mu myigire, imigenzereze, imiterere n’ubuzima bwo mu mutwe.

 

Umugabo wa Ange Kagame arimo gukina n’umukobwa wabo w’imfura

 

TAGGED:Ange KagamefeaturedPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagizi Ba Nabi Bishe Umukozi W’Ikigo Cy’Amashuri Muri Gatsibo
Next Article Australia Mu Bibazo Yatewe No Gusaba Ko U Bushinwa Bukorwaho Iperereza Kuri COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?