Abaminisitiri Bashinzwe Gukorera Abaturage Bitari Mu Magambo Gusa- Perezida Kagame

Ubwo yakiraga indahiro ya Jean Claude Musabyimana uherutse kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Jean Marie Vianney Gatabazi, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abayobozi bakuru n’abandi muri rusange ko umuturage ari we amajyambere agomba gushingiraho.

Ngo inshingano y’abayobozi bakuru b’igihugu ni ugukorera abaturage bitari mu magambo gusa.

Hari mu ijambo rito yavugiye mu muhango wo kurahiza uriya mugabo wari usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Perezida Kagame yavuze ko imigambi n’ibikorwa by’abayobozi bose byagombye gushingira ku iterambere ry’umuturage.

Ati «  Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi bose, ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda , gukorera igihugu bitari mu magambo gusa…Ngira ngo ahenshi bigomba kuba bishingira ku bikorwa. »

Perezida Kagame yavuze ko no mu ndahiro abayobozi bakora, haba barimo amagambo asobanura neza inshingano za buri wese, kereka iyo hari uhisemo gukora ukundi abyumva, ubwo bikaba ikibazo ukwacyo.

Yavuze ko nta majyambere yagerwaho adashingiye ku majyambere kandi ngo ni ngombwa ko n’abaturage bahuruka bakabigiramo uruhare.

Ngo inzira u Rwanda rumazemo igihe irumvikana kuri buri wese kandi Perezida Kagame yamusezeranyije ko Jean Claude Musabyimana azakomeza kubona ubwunganizi kugira ngo inshingano ze zikorwe neza.

Jean Claude Musabyimana arahira

Musabyimana Jean Claude asimbuye Gatabazi wasezerewe muri Guverinoma kuri uyu wa Kane Taliki 10, Ugushyingo, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version