Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abamotari 31 baraye bafashwe barenze bordure buri wese yaciwe Frw 150 000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abamotari 31 baraye bafashwe barenze bordure buri wese yaciwe Frw 150 000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2020 11:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu  mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 24, Ukuboza, 2020 hari abamotari polisi yafashe video barenze umuhanda ugenewe ibinyabiziga bagenda mu w’abanyamakuru kandi bitemewe. Polisi yafashemo 31, buri wese akaba agomba gucibwa amande ya FRW 150 000. Barangije umwaka nabi.

Abamotari bafashwe ni abo mu Mujyi wa Kigali. Babwiye itangazamakuru ko babikoze basiganwa n’amasaha kandi ngo kubera umuvundo w’ibinyabiziga uba mu masaha y’umugoroba bahitamo guca iy’ubusamo bakarenga bordure kandi bitemewe.

Umwe muri bo witwa Eric Nzayisenga wo mu Karere ka Gasabo avuga ko yafatiwe mu Giporoso yarenze bordure asize umugenzi hafi ya Station iri hafi aho.

Ati: “ Nafashwe ndimo guparika umugenzi, ndafatwa ndi gukora ayo makosa, ariko niko twari dusanzwe tubigenza. Hari hari umudundo w’imodoka bwari bwije  ariko ndasaba imbabazi kubera ayo makosa nakoze.”

Avuga ko yari asanzwe azi ko bibujijwe guca kuri bordure ariko ngo hari byinshi bakora bazi ko ari amakosa ariko bibuka ko ari amakosa cyane iyo Polisi ibafashe.

We na bagenzi be batakambiye Polisi bayisaba ko yadohora igaca inkoni izamba kugira ngo batarangiza umwaka nabi kandi n’ubukene bumeze nabi kubera ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari FERWACOTAMO Bwana Ngarambe Daniel yabwiye Taarifa ko kuba abafashwe batakamba bavuga ko bakennye, ko batabona amande, ngo ni ibintu byumvikana ariko bitakuraho ko Polisi ikurikiza amategeko.

Avuga  ko bariya ba motari bagomba guhanwa kugira ngo bibere n’abandi urugero kuko bose bahora babwirwa ibibi byo kugendera kuri bordure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) Kabera John Bosco avuga ko igihe cyo kwigisha abamotari cyarangiye , ubu ikigomba gukorwa ari ukubahana.

Yagize ati: “ Mu gihe cya Gerayo Amahoro twigishije abamotari akamaro ko gukurikiza amategeko y’umuhanda  ariko ubu icyo turi gukora ni ‘enforcement’, ibihano twababwiye bigomba gushyirwa mu bikorwa.”

Commissioner Kabera avuga ko buri mumotari wafashwe agomba kwishyura amande ya Frw 150 000, kandi moto zabo zigafungwa.

Mu mujyi wa Kigali hari abamotari 26 000 mu gihe mu Rwanda hose hari abarenga 40 000.

Bamwe bafashwe ku mugoroba
Bemera ko basanzwe bazi ko kizira guca ahatemewe
Hafashwe moto 31
Nzayisenga na bagenzi be batakambiye Polisi ngo ireke kubaca amande
CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yigishije abamotari bihagije
TAGGED:AbamotariCOVIDfeaturedGasaboKaberaNgarambe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni: Perezida wa Uganda kugeza ku ndunduro
Next Article Ese ubuyobozi bushya bwa RURA buzakemura WiFi ya baringa muri bus?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?