Abana 11 B’i Huye Bafashwe Bari Gusengera Mu Gishanga Batirinze COVID

Nyuma y’uko bantu barenga 100 bari baherutse gufatirwa mu Murenge wa Simbi mu ishyamba bari gusenga batirinze COVID-19, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05, Mutarama, 2022 abantu 78 barimo abana 11 bafatiwe mu Murenge wa Mukura mu gishanga bari gusenga batirinze kiriya cyorezo.

Ubuyobozi bw’ibanze hamwe na Polisi y’u Rwanda basanze bariya bantu mu Mudugufu wa Sata, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura, muri Huye.

Abafashwe bashyizwe  muri Stade ya Huye barigishwa, bapimwa COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta bwandu bafite.

Abatarakingiwe nabo bahise bakingirwa ubundi bahanirwa amakosa bakoze.

- Advertisement -

Bariya bantu bari baje baturutse mu matorero ya Gikirisitu atandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yibukije abaturage ko kujya gusenga mu buryo butemewe n’amategeko kandi butarimo kwirinda COVID-19  bidakwiye.

Ati: “ Ubuyobozi bubasaba kuba bakora ibyemewe kugira ngo ubuzima bukomeze. Ibyo twakoze kugira ngo dufate bariya bantu ni mu buryo bwo  kugira ngo duhe n’abandi ubutumwa ko batagombye kubikora. N’ahandi hose bakorera biriya amakuru turayafite tuzabafata.”

Ange Sebutege

Sebutege avuga ko abatazumvira ziriya nama bazafatwa aho bari hose.

Yasabye abatuye Huye bose gukomeza kwirinda kiriya cyorezo, abantu bakisuzumisha, abantu bagakingirwa.

Ikindi ngo ni uko hari abantu batinda kwijya kwipimisha COVID-19 bakibwira ko icyo barwaye ari ibicurane bisanzwe.

Bajya gusenga bashaka ibisubizo by’ibibazo …

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent Theobald Kanamugire avuga ko iyo bariya bantu bafashwe babazwa impamvu bajya gusengera mu ishyamba no mu gishanga bagasubiza ko baba bagiye kubwirira Imana ibibazo byabo ahiherereye.

Ati: “ Umuntu avuga ko ajya hariya kugira ngo yiherere ikibazo cye gikemuke. Nyamara ni ukuyoba kuko ibibazo bidakemurwa no gusengera mu ishyamba kuko no mu rugo wahasengera, no mu rusengero byacyemuka, aho wasengera hose ibibazo byacyemuka.”

Superintendent Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage ko Omicron ihari kandi icyanduza benshi.

Superintendent Theobald Kanamugire

Ngo ni ngombwa ko bayirinda uko bishoboka kose.

Mu ijoro ry’Ubunani mu  Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye Polisi nibwo abaturage 63 barimo abagore 59 bari bagiye kurangiriza umwaka mu ishyamba bahafatiwe.

Bari bicaye batahanye intera kandi batambaye neza agapfukamunwa.

Amakuru twamenye icyo gihe yavugaga ko bagiye muri kariya gace ahagana saa tanu z’ijoro bakaba bari bafite umugambi wo kuharangiriza umwaka basenga.

Ubwo bageragayo, batangiye gusenga ariko abatuye hafi aho baza kubimenya ko aho hantu hateraniye abantu bagiye gusenga mu buryo butubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babimenyesha Polisi iraza irabahasanga.

Mu Murenge wa Simbi na Mukura niho haherutse kuboneka abaturage batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version