COVID-19 Mu Bana Bafite Ubumuga

Abana bafite ubumuga ku isi babarirwa muri Miliyoni 100. Ni imibare yatangajwe tariki 03, Ukuboza, 2021 ubwo Isi yazirikanaga abantu bafite ubumuga n’uruhare bafite mu iterambere ry’isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare yasohowe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2012 yavugaga muri kiriya gihe abafite ubumuga mu Rwanda bari 446,453, bakaba bari bafite guhera ku myaka itanu y’amavuko kuzamura.

Muri bo  221,150 bari ab’igitsina gabo, abandi 225,303 bari ab’igitsina gore.

Ku byerekeye ingaruka icyorezo COVID-19 cyagize ku bana bafite ubumuga, hari umwana witwa Ganza iwabo ni mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe watubwiye ko hari bamwe mu bo mu muryango we bari baratangiye kumwinuba mu gihe cya Guma mu Rugo.

- Advertisement -

Avuga ko ab’iwabo bajyaga bavuga ko bifuza ko amashuri yafungura agasubira kwiga i Gatagara kuko ngo kumwitaho byari byaratangiye ‘kubagora cyane.’

Ati: “ Babivugaga numva ariko simbereke ko nabumvise nkicecekera.”

Uyu mwana w’imyaka icumi y’amavuko avuga ibyamubayeho bishobora  kuba byarabaye no kuri bagenzi be bandi bafite ubumuga ariko cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Hari ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile iharanira uburenganzira bwa muntu( CLADHO) buvuga ko abana muri rusange bahungabanyijwe n’ibihe bya COVID cyane cyane mu gihe cya Guma mu Rugo.

Iri huriro ryatangaje ko ryasanze muri biriya bihe hari abana bakoreshejwe imirimo ivunanye.

Hari n’ababwiwe amagambo abashengura umutima.

Bamwe muri aba bana ni abana bafite ubumuga.

Ikindi ngo ni uko  abana bangana na  45% by’abana babajijwe, bari bafitiye COVID-19 ubwoba.

Ni ubwoba baterwaga no kwibaza impamvu zo gufunga amashuri, kuba abantu batemerewe kuva mu rugo, batazi igihe amashuri azongera gufungurirwa, mu magambo macye ngo ntibari bazi ibiri kuba.

Ku byerekeye abana bafite ubumuga by’umwihariko, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga witwa Emmanuel Ndayisaba yabwiye Taarifa ko n’ubwo nta bushakashatsi barakora, ariko bishoboka cyane ko bahuye n’ibibazo muri Guma mu rugo kurusha bagenzi babo batabufite.

Avuga ko ibibazo bariya bana bahuye nabyo byatangiranye n’uko hari bamwe muri bo babuze uko bataha ubwo itangazo rya Guma mu rugo rwasohokaga bwa mbere.

Ndayisaba avuga ko abo bana bamaze igihe baratandukanyijwe n’ababyeyi babo, birabahungabanya.

Ati: “ Umwana utandukanyijwe n’ababyeyi be biramuhungabanya niyo yaba yarabanje kubiteguzwa. Guma mu rugo yo yaje itunguranye ituma abana bamwe bamara igihe runaka bari kure y’iwabo birabababaza.”

Emmanuel Ndayisaba

Yongeyeho ko n’ibibazo abana bafite ubumuga batewe na COVID-19 byanakomeje ubwo Minisiteri y’uburezi yafunguraga amashuri.

Icyo gihe ngo abana bafite ubumuga babuze uburyo bwo kugezwa ku bigo hakurikijwe igihe cyari cyateganyijwe.

Icyakora ngo k’ubufatanye bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga n’izindi nzego zirimo n’iz’umutekano, abana bafite ubumuga bafashijwe kugera ku mashuri n’ubwo bacyererewe igihe runaka.

Hakorwe iki muri iki gihe?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba asaba ababyeyi b’abana bafite ubumuga kurushaho kubarinda muri iki gihe ku isi hari ubwandu bushya kandi bwandura vuba bwa COVID-19 bwiswe Omicron.

Ati: “ Muri iki gihe abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe barindwe cyane kwandura kiriya cyorezo kuko ikiriho muri iki gihe kirandura kurushaho.”

Mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yacaga ibintu bigacika hirya no hino ku isi, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yatanze ubutumwa bwakanguriraga abatuye isi cyane cyane abafata ibyemezo bya Politiki kutirengagiza gufata ibyemezo bifasha n’abafite ubumuga.

Antonio Guterres

Icyo gihe hari tariki 06, Gicurasi, 2020 ubwo yatangizaga Politiki ya UN igamije kwita ku bafite ubumuga ku isi hose muri iki gihe Isi ihanganye na COVID-19.

Ni Politiki yiswe mu Cyongereza ‘Policy Brief on Persons with Disabilities and COVID-19.’

Mu itangazo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana mu Rwanda, UNICEF- Rwanda ryasohoye ubwo Isi yizirikanaga abafite ubumuga n’akamaro bayifitiye, icyo gihe yashimye umuhati wa Leta y’u Rwanda wo kwita ku bafite ubumuga.

Umuyobozi waryo Madamu Julianna Lindsey yagize ati: “ Umuntu arangwa no kwiyemeza ko ashoboye, akagira ubudatsimburwa ku cyemezo cye kandi ntiyumve ko adashoboye. Nka UNICEF twemera ko abafite ubumuga bashoboye kandi ko iyo bahawe amahirwe yo gukora, bagera kubyo bifuza. Twifuza ko bakeneye gufashwa kwivana mu ngaruka zatewe n’icyorezo COVID-19.”

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko iyo imibereho myiza y’abana bafite ubumuga ibungabunzwe, bibafasha kwiga bifitiye icyizere kandi bagatsinda.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey

Ngo ni abo kwitabwaho by’umwihariko binyuze mu kubaha amahirwe angana n’abandi muri byose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version