Umujyi wa Kigali watangije ahantu hihariye ho gukorera Siporo mu rwego rwa Kigali Car Free Day.
Muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho ahantu hihariye abana bagomba gukorera siporo bari kumwe n’ababyeyi babo.
Ni igikorwa cyabayeho mu gihe hari hashize igihe gito hashyizweho ahandi hantu abana bazajya bahurira bagashushanya bagakina nta yindi nkomyi.
Muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru #CarFreeDay hashyizweho umwihariko wo guha abana ahantu hihariye bagakina n'ababyeyi babo. @KinaRwanda pic.twitter.com/3TDrkTk1OE
— City of Kigali (@CityofKigali) October 16, 2022
Aho ni mu Karere ka Nyarugenge ahitwa mu Biryogo.
Ni ku muhanda witwa KN113 St.
Ni umuhanda mugari kandi ukozwe neza uriho ibishushanyo bigenewe abana.
Ni ahantu hakomye ibinyabiziga byose bitemerewe gucamo.
Icyo gihe kuri Twitter, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaranditse buti: “…Umwana NiUmutware: Agace k’umuhanda KN 113 St mu Biryogo, Umujyi wa Kigali wakageneye abana bityo ibinyabiziga bikaba bibujijwe kuhanyura…”
Umujyi wa Kigali wavuze ko ishyirwaho ry’uriya muhanda ryagizwemo uruhare n’abana batanze ibitekerezo by’uburyo hatakwa mu buryo bubashimiye.
Ngo abana babonye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa.
Imwe mu mpamvu yo kuvugura imiturire mu duce tw’akajagari, harimo no gushyiraho ahantu hatekanye kandi habereye abana mu gukina, gushushanya no gusabana n’abandi.