Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Bahaye Leta Y’u Rwanda Umukoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Abana Bahaye Leta Y’u Rwanda Umukoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2025 7:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abana 10 batoranyijwe mu bandi bo muri Nyamasheke na Rusizi babwiye abitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje inzego zita k’uburezi harimo na MINEDUC ko nta bibuga amashuri yabo agira ngo babikinireho.

Si bo gusa babyemeza batyo kuko, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO na World Vision bwabisanze, hagati ya 90% na 92.6% y’abana babajijwe n’abarezi babo nabo babyemeza batyo.

96.1% by’ababajijwe bo bavuze ko no mu rugo ntaho abana bagira ho gukinira.

Abantu 435 barimo abana 230 nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi mu Turere 13 ariko mu Mirenge 22 yadutoranyijwemo.

64.7% by’abasubije muri ubwo bushakashatsi kandi bavuga ko ibyo bibuga bitorohereza abana bafite ubumuga gukina kandi nabo ari abana nk’abandi, bakemeza ko ibyo byose bikwiye guhinduka.

Umwe mu bana bari bahagarariye abandi witwa Aissa yabwiye abari muri iyo nama yo ku rwego rwo hejuru ko kutagira aho gukinira bituma batiga neza.

Ati: “Iyo tutabonye aho dukinira bituma tutishima, kandi ntitwige neza”.

Na bagenzi be bavuga ko bikwiye ko n’ibibuga byorohereza abana bafite ubumuga bishyirwa mu mashuri.

Icyifuzo cy’abo bana cyacengeye amatwi y’abari muri iyo nama barimo na Rose Baguma ukora muri Minisitiri y’uburezi.

Baguma avuga ko Minisitiri akorera ikorana n’inzego bireba kugira ngo ibigo birebe uko byagena ahantu abana bazajya bakinira.

Rose Baguma aganira n’Umuyobozi wa World Vision -Rwanda

Izo nzego ni ibigo by’amashuri, ubuyobozi bw’ibanze no kureba uko iki kibazo cyazakemuka mu gihe kirambye.

Kugira ngo ibi bizagerweho, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, National Land Authority, nicyo kiri kubigena binyuze mu gukora igishushanyo mbonera gikomatanyije uturere twose.

Safari Emmanuel uyobora CLADHO yasabye ko abubaka ibigo by’amashuri bazajya babanza kuganira n’inzego, hakarebwa niba aho abana bazakinira harebweho.

Yabwiye abari abari aho ko ubuvugizi ku bana bwo buzabukomeza.

Hasabwe kandi ko hashorwa amafaranga mu kubaka cyangwa gusana ibibuga bisanzwe kugira ngo ibibangamiye gukina kw’abana bivanweho.

Uretse imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa na Leta muri ibyo byose, hasabwe ko habaho igenzura rihoraho n’ikurikirana ry’uko ibyo bibuga byubatswe kandi byitabwaho.

Uwavuze mu izina ry’Umuyobozi wa World Vision -Rwanda witwa John Rich Kireri we yahaye abari aho inama ko icy’ingenzi ari uguha abana umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Umuyobozi wa World Vision -Rwanda yashimye iyo ntambwe.

Yasabye ko ibyubakwa bikwiye kuba ari ibiramba, bitanga ibisubizo bikomatanyanyije kandi bidaheza.

TAGGED:AbanaBagumafeaturedGukinaIbibugaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Irateganya Gutangaza Ko Gaza Ari Intara YAYO
Next Article Burundi: Ntahontuye Yabaye Minisitiri W’Intebe Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?