Mu Rwanda
Iyo USA ifashije uburezi mu Rwanda iba ifashije igihugu cyose- Min Uwamariya
Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ashimira USA inkunga itera uburezi bw’U Rwanda, akemeza ko gufasha uburezi kugira ngo butere imbere bifasha n’igihugu cyose.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukuboza, 2020 ubwo we na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman batahaga ishuri ribanza rya Kimihurura muri Gasabo.
Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 400 Frw rikaba ari ishuri ryubatswe mu buryo bworohereza abana bafite ubumuga kugera mu byumba bigiramo, bakabona n’ubwiherero buboroheye.
Ishuri ryisumbuye rya Kimihururo rifite ubwiherero 30 bworohereza abafite ubumuga, n’uburyo bugezweho bwo gukusanya amazi yanduye n’ibigega bihagije byo kubika amazi.
Ambasaderi wa USA mu Rwanda Bwana Peter Vrooman avuga ko ririya shuri rifite n’amashanyarazi ahoraho .
Ati: “ Uburezi budaheza n’abana bafite ubumuga ni ingenzi mu guha abana bose uburezi buzatuma bagira icyo bimarira mu gihe kiri imbere.”
Mu gihe kiri imbere harateganywa kuzubakwa irindi shuri nka ririya ahitwa Tyazo mu murenge wa Kanjongo muri Nyamasheke mu Ntara y’ i Burengerazuba.
Muri uyu murenge niho haba ibitaro bya Kibogora.
Ibikorwa USA itera inkunga mu Rwanda ibicisha mu Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.
Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zateganyije miliyari 605 Frw azafasha guteza imbere uburezi bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Igice kinini cy’aya mafaranga cyashyizwe mu bikorwa bigamije gufasha uburezi bw’ibanze cyane cyane abw’incuke binyuze mu kubigisha Ikinyarwanda hakiri kare.
Abahanga mu burezi no mu mitekereze ya muntu bavuga ko iyo umwana yize neza kandi akamenya ururimi rw’ababyeyi be akiri muto bimufasha no kumenya izindi ndimi z’amahanga.
Ishuri ribanza rya Kimihurura riherutse gutahwa rifite icyumba cy’ibitabo bigenewe abana bo mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza.
Kugeza ubu USAID yaheye u Rwanda ibitabo bingana na miliyoni esheshatu bizafasha abana kongera ubumenyi bwabo mu gusoma.
Ibi bitabo byatanzwe mu mushinga wiswe ‘Soma Umenye.’
Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman na Dr Uwamariya Valentine mu ifoto y’urwibutso
-
Mu Rwanda3 days ago
Kicukiro:Uwataburuwe Ku 110 000 Frw Yamenyekanye, Nicyo Yazize Twakimenye
-
Mu mahanga1 day ago
Bobi Wine yatoreye i Magere, yari kumwe n’umugore we Itungo
-
Mu Rwanda2 days ago
Rwanda: COVID-19 yishe Padiri , apfuye akurikira Padiri Ubald utarashyingurwa
-
Mu mahanga3 days ago
Burundi: COVID-19 Yafashe Indi Ntera, Perezida Ndayishimiye ‘Yarakaye’
-
Mu Rwanda8 hours ago
Umunyemari Aloys Rusizana yarekuwe
-
Imyidagaduro1 day ago
Producer Element Wadukanye ‘Eleeeh’ Muri Buri Ndirimbo Akoze Ni Muntu Ki?
-
Imyidagaduro2 days ago
Kuba Icyamamare Ukubaka Rugakomera Si Ibya Bose, Hari Abo Byananiye Mu Rwanda
-
Mu Rwanda2 days ago
RDF Irakomeza Akazi Muri CAR N’ubwo Yatakaje Umusirikare