Binyuze mu bufatanye hagati ya Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo cyitwa Save a Child’s Heart, abana batatu bo mu Rwanda boherejwe kubagwa umutima muri Israel.
Impande zombi ni ukuvuga Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo Save a Child’s Heart basinye amasezerano azubahirizwa mu kiriya gikorwa kizafasha abana benshi guhabwa serivisi zo gutabara ubuzima bwabo.
Ku ruhande rwa Save The Child’s, yasinywe na Haim Taib, akaba asanzwe ayobora ikigo Menomadin Group & the Mitrelli Group.
Save a Child’s Heart ni umuryango w’Abanya Israel w’abagiraneza. Ukorera ku isi hose, ugafasha abana kuvurwa umutima.
Ubufasha utanga bugirira akamaro abana bo mu bihugu bidafite abaganga n’ibikoresho bihagije byo kuvura umutima cyangwa ibihari bikaba bidahagije.
Washinzwe mu mwaka wa 1995 ushingwa n’Ikigo Wolfson Medical, iki kigo kigakorera muri bitaro byitwa Sylvan Adams Children’s Hospital.
Kimaze gufasha abana 6,000 bo mu bihugu 62 byiganjemo ibyo muri Afurika.
Umubyeyi w’umwe muri bariya bana witwa Olive Uwineza yashimye ubufasha umwana we yahawe.
Yagize ati: “ Ndazenerewe kuko umwana wanjye agiye kuvurwa. Nari mpanganyikishijwe n’uko azabaho mu gihe kiri imbere, ariko kuba Leta y’u Rwanda niya Israel bigiye gufatanya kugira ngo avurwe, biranejeje.”
Umwe muri bariya bana witwa Miriam Ngendahayo avuga ko navurwa agakira bizaba ari inkuru nziza kuko bizatuma yigana n’abandi amerewe neza.
Ubwo bajyaga ku kibuga cy’indege ngo berekeze muri Israel, bariya bana baherekejwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam.
Abana 22 bakomoka mu Rwanda bahawe iriya serivisi, ariko umuyobozi nshingwabikorwa wa Save Child’s Heart witwa Simon Fisher avuga ko umubare wabo uziyongera.
Umwe mu bana bagiyeyo akomoka muri Muhanga, undi ni wo mu Mujyi wa Kigali, undi ni uwo mu Karere ka Rubavu.