Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2026 12:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda rufite gahunda y'igihe kirekire y'uko abana batagomba kuzongera kugira imirire mibi. Ifoto:UNICEF.
SHARE

Ku kicaro cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, hamaze iminsi ibiri habera inama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’ingo mbonezamikurire. Abayitabiriye basanze hari ibyakozwe ariko ko hakiri urugendo rurerure.

Iyi nama ihuza abafatanyabikorwa bose mu burezi n’uburere bw’abana.

Imibare yahatangiwe yerekanye ko ubu mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire 32.205 zifite abakozi 101.809 bita ku bana, aho 80,7% bari munsi y’imyaka itandatu.

Ubwitabire bw’abana mu ngo mbonezamikurire bwavuye ku bihumbi birenga 297 mu mwaka wa 2020 bugera kuri miliyoni 1,1 mu mwaka wa 2025.

Nonese ko no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakoramo abagore, iyo babyaye, abana babo bagerwaho bate na serivisi zisanzwe zitangirwa mu ngo mbonezamikurire?

Ubundi se urugo nk’urwo rushobora kuba hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro?

Taarifa Rwanda yavuganye n’ubuyobozi bwa Sendika yitwa REWU ikora ubuvugizi ku bacukura amabuye y’agaciro, buvuga ko burya nabo bagira izo ngo.

Icyakora ni nke ugereranyije n’ahandi!

André Mutsindashyaka uyiyobora atangaza ko kugeza ubu( mu ntangiriro ya 2026) bafite ECDs enye zikora neza, hakaba n’izindi eshatu ziri kubakwa zizuzura bitarenze Werurwe, 2026.

Ukurikije imbonerahamwe yerekana uko byifashe, ubona ko ibigo bine ari byo byonyine bizifite.

Ibyo ni ikigo NBM( Burera, ahitwa Cyanika hafi y’umupaka na Uganda), WMP Gifurwe( Burera), Trinity Metals Rutongo( Rulindo), CEMINYAKI( Rubavu).

Ibi bigo bine nibyo kugeza ubu bitanga izi serivisi mu gihe u Rwanda rufite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe birenga 200.

Ushingiye kubyo André Mutsindashyaka avuga, abana bose barererwa muri ayo marerero bahabwa serivisi nk’uko zagenwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana (NCDA).

Abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bangana na 11.4% by’abahakora bose.

Mu gusobanura uko amarerero yatangijwe mu birombe, ubuyobozi bwa Sendika ikora ubuvugizi ku bacukura amabuye y’agaciro buvuga ko iki gitekerezo cyazanywe na REWU( niko iyo Sendika yitwa mu Cyongereza: Rwanda Extractive Industry Workers Union), Ikigo NCDA n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Petelori na Gazi, Rwanda Mining Board ndetse na UNICEF.

Mutsindashyaka ati: “Ibi kandi byari no mu gushakira umuti ikibazo cy’abana bateshwaga ishuri kugira ngo barere barumuna babo cyangwa abana ba bakuru babo noneho ba Nyina babone uko bajya gucukura.”

Abagore barabyaraga bagashoberwa bibaza niba bari busige abana bonyine, bikaba ngombwa ko basibya  bakuru babo cyangwa barumuna babo[ b’abo bagore] ngo bababasigaranire.

Ni igihombo gisangiwe hagati y’umwana kuko abuze Nyina umwitaho, kikaba n’icy’uwo mukobwa wasibijwe amasomo ngo yite ku mwana wa Mwene Nyina cyangwa icy’uwo mwana utize kuko agomba kwita kuri murumuna we.

Eng.André Mutsindashyaka

Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kwita ku bana bato mu gihe ba Nyina bagiye gucukura amabuye, byabaye uburyo bwo gutuma babona serivisi zose zigenerwa abana bari mu marerero.

Zirimo imirire yuzuye y’umwana, serivisi z’ubuzima, isuku, uburere buboneye, umutekano w’umwana, kumurinda ihohoterwa, no kumutegurira amashuri abanza binyuze mu kangura ubwonko bwe hakiri kare.

Nubwo hari iyo ntambwe yatewe y’uko no mu birombe haba amarerero, hari inzitizi zikeneye kuvanwaho ngo iyo gahunda irusheho kunoga.

Ukwiyemeza kutarambye kw’impande zose ziba zirebwa no kwita ku marerero gutuma umuhati wari waragezweho, ugeraho ugacumbagira cyangwa ukaba wahagarara mu gihe runaka!

André Mutsindashyaka ati: “Usanga ibyo abana barya n’ibihembo bigenewe ababitaho ahanini kubibona bigorana; akaba ari nabyo bikomeje gutuma iyi gahunda itagukira mu bindi bigo mu buryo bwihuse.”

Mu byo bifuza, harimo ko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yakongera ubufasha iha ibigo bicukura amabuye y’agaciro, bukaba bujyanye n’amahugurwa ngo abayakoramo bakomeze gutanga serivisi zishingiye ku bumenyi.

Abafite ibirombe kandi bagomba gushishikarizwa kubaka amarerero no kugira amafaranga ahoraho bateganya yo kugura ibyo abana bayabamo bazakenera.

Ubwo yarangizaga inama yari imaze iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ingo mbonezamikurire, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza yavuze ko kwita ku mikurire iboneye y’abana ari ibya buri wese, ko ‘nta gasigane’ gakwiye kubibamo.

Mireille Batamuliza, Umunyamabanga Uhoraho Muri MIGEPROF.

Batamuliza avuga ko mu gukemura icyo kibazo, ari ngombwa ko abantu batekereza udushya twazatuma imikorere y’ingo mbonezamikurire- muri rusange- igirira abana akamaro kurushaho.

Ati: “Ibyo dukora, twese ni umwana umwe w’u Rwanda duha serivisi kandi twese tugomba kumuhuriraho uko byagenda kose.”

Ubwitabire bw’abana mu ngo mbonezamikurire bwavuye ku bihumbi birenga 297 mu mwaka wa 2020 bugera kuri miliyoni 1,1 mu mwaka wa 2025.

TAGGED:AbagoreAbanaAmabuyeBatamulizafeaturedIbirombeImikurireIngoMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari
Next Article Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?