Abana B’i Kayonza Batsinze Irushanwa Mu Ikoranabuhanga Bazabishimirwa N’Akarere

John Bosco Nyemazi uyobora Akarere ka Kayonza yabwiye Taarifa ko ubuyobozi bw’ako,  ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, bazahemba abana bo muri Kayonza Modern School baraye babaye aba mbere mu guhanga ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano, artificial intelligence.

Ntiyatangaje icyo gihembo icyo ari cyo ariko avuga ko kuba bahesheje akarere ishema bitazagurikira aho.

Nyemazi yagize ati: “ Ni ishema nk’akarere kandi intambwe bateye yatanze umusaruro. Nk’Akarere tuzareba niba hari ibintu bakeneye ngo tubatere inkunga. Tuzashaka abandi bafatanyabikorwa badufasha mu guteza imbere imyigire yabo”.

Abajijwe niba impamvu yaba yaratumye abo bana batsinda itaba ifitanye isano ya bugufi ni uko abenshi biga muri kiriya kigo ari abaturutse i Kigali bakaba bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga kurusha abo muri Kayonza (Akarere k’icyaro) Meya Nyemazi yavuze ko atari ko abibona.

- Advertisement -

Asanga impamvu yareberwa ku myigishirize y’ikigo kuko abana bose bigishirizwa hamwe, bakigishwa bimwe hatarebwe aho  buri wese yaturutse.

Yavuze ko ibyo abanyeshuri bo muri kiriya kigo bagezeho ari urugero rw’ibishoboka kuri bagenzi babo.

John Bosco Nyemazi

Avuga ko byerekana kandi ubushake ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bufite mu kuzamura  no guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Kubera ko hari ikindi kiciro cyo kurushanwa muri uru rwego rw’ikoranabuhanga, Nyemazi yasabye abanyeshuri batsinze icyiciro cyabanje kurushaho kwihugura kugira ngo bazahagararire neza u Rwanda mu Busuwisi ahazabera ikindi kiciro.

Ubwo aba banyeshuri bahembwaga hari na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu.

Perezida Kagame yashimiye aba banyeshuri kubera ubuhanga berekanye

Yabashimiye ibyo bakoze binyuze mu guha buri wese mudasobwa igendanwa kandi ababwira ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere rya muntu muri rusange n’iry’igihugu by’umwihariko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version