Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda witwa Transparency International-Rwanda watangaje umushinga uzafatanyamo n’Ubumwe bw’Uburayi wa Miliyoni € 2 uzafasha mu gukumira ko ibikorwaremezo bigenewe abaturage bibasenyera, bikangira ibidukikije hanyuma bikarangirira aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Appolinaire Mupiganyi avuga ko intego ari ugukumira ko ba rwiyemezamirimo bubaka ibikorwaremezo mu buryo buzagira ingaruka kubo bigenewe ntihagire ubibazwa.
Uyu mushinga bise APESA(Alliances and Partnerships for Evidence-led Environmental and Social Safeguarding Accountability) ntugamije kurengera ibidukikije mu gihe hari ibikorwaremezo biri kubakwa gusa ahubwo wongeraho no kuzarenganura abaturage byagizeho ingaruka.
Abawukoze bavuga ko ingingo yo kwita kubo ugenewe ari yo yatumye mu bagomba kuzawitaho hazamo na Minisiteri y’ubutabera.
Mu gusobanura ibyawo, Mupiganyi yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko utekerezwaho, bakoze isuzuma baganga basanga hari ibikorwaremezo byubaka bigasiga abaturage mu manegeka kandi ntihagire ubibazwa.
Ati: “Abaturage bamwe bigeze kudutakira ko hari ubwo rwiyemezamirimo aza akubaka ibikorwaremezo ugasanga acishije umuhanda mu murima w’umuntu ntamusigire ahantu aziynangamburira. Hari ubwo usanga yarashyize umuferege umanukana amazi hafi neza neza n’urugo rw’umuturage bikamwangiriza kandi bakanangiza ibidukikije. Uyu mushinga uzakumira ko ibi bikomeza n’ahandi.”
Appolinaire Mupiganya asanga ahanini ibyo bibaho kuko birimo na ruswa
Kuri we, nta kintu cyagombye kuzamo akarengane kitarimo ruswa, aha rero hakaba ari naho ikigo ayoboye gihera gikorera ubuvugizi no kwinjira mu kibazo.
Nk’umuterankunga w’uyu mushinga uzamara imyaka itatu, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwari buhagarariwe na Bazikamwe Sotirios buvuga ko bwasanze bikwiye ko u Rwanda rufashwa mu guteza imbere ubutabera budaheza kandi burengera ibidukikije n’abaturage.
Uwo mushinga APESA uzakorerwa mu Turere 13 dukeneye ibikorwaremezo kurusha utundi, ibyo bikaba ibikorwaremezo by’ amazi, ubuzima, amashuri n’imihanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile wari Umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ubusanzwe ibintu byose bigomba gukorwa mu nyungu z’umuturage.
Izo nyungu zirimo kwirinda ko arengana, ngo ibyari bigamije kumuteza imbere bihindukire bimubere intandaro yo guhomba cyangwa gusiragira ashaka kurenganurwa n’inzego.
Mbonera avuga ko Minisiteri akorera ifite inshingano zo gutanga ubutabera ariko ko ubwo butabera bushobora no guhera mu biganiro byunga uwumva ko yahemukiwe n’uwo avuga ko yahemukiye.
Mu ijambo rye ryo gufungura inama, Mbonera yagize ati: “ u Rwanda rwiyemeje kurwanya ruswa muri byose kandi abafite inshingano zo kwita ku bifitiye abaturage akamaro bakabazwa uko bazishyira mu bikorwa. Baba bagomba kubazwa icyo bakoze ngo barinde abaturage ingaruka zatewe n’imishinga yashyizwe nabi mu bikorwa.”
Perezida Paul Kagame yaraye abwiye itangazamakuru ko inzego zibishinzwe zigomba kwirengera iby’uko abaturage bangirizwa n’ibikorwaremezo kandi ubundi biba bigenewe kubafasha kubaho neza.