Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanduye COVID-19 Mu Rwanda Barakingiwe Bamaze Kuba Hafi 700
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abanduye COVID-19 Mu Rwanda Barakingiwe Bamaze Kuba Hafi 700

Last updated: 28 June 2021 5:13 pm
Share
SHARE

Imibare y’abandura COVID-19 igaragaza ko hari abakingiwe ariko bakomeje kwirara, ku buryo imibare y’abandura ikomeje kuzamuka uko bwije n’uko bukeye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari abantu bakingirwa ugasanga babaye ikiraro cyo kwanduza abandi, bikongera ikibazo ku rwego rw’ubuzima.

Yavuze ko inkingo za COVID-19 zimaze kwemezwa zidakingira abantu kwandura, ahubwo zibarinda kuzahazwa n’iki cyorezo.

Ati “Inkingo zose zihari za COVID-19 zemejwe ku Isi, ibyo bintu zishobora kubikora 100% ariko nta rukingo na rumwe wavuga ngo 100% uwarubonye nta hantu azahurira na COVID.”

“Warakingiwe birashoboka kuyandura, imibare turayifite tumaze kugira abarenga 600 hafi 700 bakingiwe ariko bakaza gupimwa bagasanganwa COVID, icyo bose bahuriyeho ni uko ntabwo barembye ngo bajye Nyarugenge cyangwa i Kanyinya cyangwa ahandi ngo bahabwe umwuka, ni nacyo urukingo rugamije.” Hari mu kiganiro ku Isibo TV.

Ni nayo mpamvu ngo nubwo abantu bakingirwa bagomba gukomeza kwirinda, ngo hato batandura bakaza kwanduza abatarakingiwe bagahura n’ibibazo.

Dr Nsanzimana yavuze ko imibare y’abandura irimo gutumbagira kubera imyitwarire y’abantu idahuye no kwirinda iki cyorezo, kandi kwirinda kwandura COVID-19 byakabaye byoroshye.

Ati “Njyewe mu buryo buziguye bw’aho tugeze, abantu bakwiye kubona ko ntabwo bimeze neza na gato, twizere ko iyi saa moya hari ikintu iri buze kumanuraho.”

Kugeza ubu abantu barimo gushishikarizwa kwicara ahantu hafunguye cyangwa bakicara hanze, cyangwa igihe bari mu modoka bagafungura ibirahuri.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Abakingiwe rero kubera ko ari bake cyane, tubasaba ko bakomeza bakitwararika kugeza igihe tuzakingirira benshi, bityo kuba wayanduza abantu benshi bikaba byagabanyutse.”

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze gukingirwa ni 391,675 hakoreshejwe inkingo za Pfizer-BioNtech na AstraZeneca. Barimo 248,718 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana Sabinfeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BNR ‘Yasabye’ Ubugenzacyaha Gukurikirana Abavuze Ko Hakozwe Inoti Nshya
Next Article Kagame Yakiriye Impapuro Zemerera Ba Ambasaderi Bane Guhagararira Ibihugu Byabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?