Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Aba bakobwa batsinzwe uruhenu. Ifoto: FERWAFA

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya bagenzi babo bo muri Nigeria ibitego bine ku busa(4-0), Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20 yahawe $10,000 bikozwe na Guverineri w’Intara umukino wabereyemo ya Oyo witwa Oluseyi Abiodun Makinde.

Ayo mafaranga agera kuri Miliyoni Frw 14,4 yatanzwe mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza bakagera no kuri uwo mukino nubwo ‘bawutsinzwe’ ibitego byinshi.

Uyu mukino waraye ubereye aho muri Nigeria watumye ikipe y’abangavu b’u Rwanda isezererwa ityo mu mikino y’ijonjora yo gushaka tike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego bitanu ku busa(5-0).

Ubuyobozi bw’Intara ya Oyo aho uyu mukino wabereye, buvuga ko abangavu b’u Rwanda bagaragaje ubupfura muri uriya mukino, bikaba ari byo byatumye bahembwa ariya madolari.

Intumwa ya Guverineri wa Oyo, Oluseyi Abiodun Makinde, yabwiye abakinnyi ati: “Twishimiye kubakira hano kandi twizeye ko mwakiriwe neza. Guverineri yabemereye igihembo cy’ishimwe kuri uyu munsi. Icyo ni $10,000.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu Cassa Mbungo André yavuze ku nubwo batsinzwe, byamusigiye amasomo menshi azamufasha kubaka ikipe y’igihe kirekire.

Abangavu b’Abanyarwandakazi bitabiriye uyu mukino
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version