Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 August 2025 3:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida wa Sena Dr. Kalinda ubwo yari ageze i Gahini.
SHARE

Kuri iki Cyumweru Tariki 24, Kanama, 2025 Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryizihirije mu Murenge wa Gahini muri Kayonza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1925 nibwo ryatangiye gukorera mu Rwanda ritangirira i Gahini rishinzwe n’Umwongereza witwaga Geoffrey Holmes wari umusirikare akaba n’umumisiyonari.

Yageze muri aka gace aturutse i Kabale muri Uganda.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Abangilikana bagera kuri miliyoni ebyiri kandi bafite uruhare runini mu bibera mu Rwanda byose by’ingirakamaro.

Perezida wa Sena Kalinda François Xavier niwe wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo kwizihiza iriya myaka iri dini rimaze mu Rwanda.

Yashimye uruhare iri torero rigira mu bibera mu Rwanda birimo uburezi nko kubaka ibigo by’amashuri y’inshuke, ibigo mbonezamikurire y’abana bato, amashuri abanza, ayisumbuye, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, amashuri makuru na Kaminuza.

Hari n’ibikorwa byo mu buvuzi nk’amavuriro mato, ibigo nderabuzima, ibitaro byagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi rusange.

Ati: “Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Iterero Angilikani rifatanya na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu cyerekezo cyo kwigira, rishyiraho ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere rusange harimo inyubako z’ubucuruzi, amahoteli ashyigikira ubukerarugendo n’ishoramari, mu mishinga y’iterambere itandukanye”.

Kalinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Kugeza ubu ihuriro ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, ryita ku bigo by’amashuri 1, 300, amashuri ya tekiniki, ibigo 21 by’imyuga n’ubumenyi ngiro, Kaminuza eshatu n’ibitaro bitatu n’Ikigo cy’Ubuvuzi bw’Ingingo cya Gahini kimaze gufasha abasaga 872.000.

Abakiristu b’iryo torero bishimira ko rikomeje kwaguka mu kwamamaza ubutumwa bwiza,, rikagira  uruhare rufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) Rev. Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko iri torero ryihagije mu by’umutungo bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda.

Ashimira abagize uruhare mu guharanira ko ritazongera gusabiriza ubu rikaba rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Dufite igihugu gikize, kandi dufite abantu bafite ubuntu bwo gutanga. Yego dushobora kugira abafatanyabikorwa badufasha, ariko ndashaka kugira ngo mbabwire ko hari Abanyarwanda batanze amafaranga kugira ngo icyo gikorwa kigerweho.”

Yavuze ko mu guharanira kubaka iterambere ry’ubutumwa bw’Itorero Angilikani mu Rwanda, hakwiye kongera imbaraga mu miyoborere y’itorero no gukorera mu mucyo.

TAGGED:AbangilikanifeaturedGahiniItoreroKalindaKayonza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza
Next Article Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?