Kuri iki Cyumweru Tariki 24, Kanama, 2025 Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryizihirije mu Murenge wa Gahini muri Kayonza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda.
Mu mwaka wa 1925 nibwo ryatangiye gukorera mu Rwanda ritangirira i Gahini rishinzwe n’Umwongereza witwaga Geoffrey Holmes wari umusirikare akaba n’umumisiyonari.
Yageze muri aka gace aturutse i Kabale muri Uganda.
Kugeza ubu mu Rwanda hari Abangilikana bagera kuri miliyoni ebyiri kandi bafite uruhare runini mu bibera mu Rwanda byose by’ingirakamaro.
Perezida wa Sena Kalinda François Xavier niwe wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo kwizihiza iriya myaka iri dini rimaze mu Rwanda.
Yashimye uruhare iri torero rigira mu bibera mu Rwanda birimo uburezi nko kubaka ibigo by’amashuri y’inshuke, ibigo mbonezamikurire y’abana bato, amashuri abanza, ayisumbuye, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, amashuri makuru na Kaminuza.
Hari n’ibikorwa byo mu buvuzi nk’amavuriro mato, ibigo nderabuzima, ibitaro byagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi rusange.
Ati: “Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Iterero Angilikani rifatanya na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu cyerekezo cyo kwigira, rishyiraho ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere rusange harimo inyubako z’ubucuruzi, amahoteli ashyigikira ubukerarugendo n’ishoramari, mu mishinga y’iterambere itandukanye”.
Kalinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Kugeza ubu ihuriro ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, ryita ku bigo by’amashuri 1, 300, amashuri ya tekiniki, ibigo 21 by’imyuga n’ubumenyi ngiro, Kaminuza eshatu n’ibitaro bitatu n’Ikigo cy’Ubuvuzi bw’Ingingo cya Gahini kimaze gufasha abasaga 872.000.
Abakiristu b’iryo torero bishimira ko rikomeje kwaguka mu kwamamaza ubutumwa bwiza,, rikagira uruhare rufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) Rev. Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko iri torero ryihagije mu by’umutungo bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda.
Ashimira abagize uruhare mu guharanira ko ritazongera gusabiriza ubu rikaba rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Dufite igihugu gikize, kandi dufite abantu bafite ubuntu bwo gutanga. Yego dushobora kugira abafatanyabikorwa badufasha, ariko ndashaka kugira ngo mbabwire ko hari Abanyarwanda batanze amafaranga kugira ngo icyo gikorwa kigerweho.”
Yavuze ko mu guharanira kubaka iterambere ry’ubutumwa bw’Itorero Angilikani mu Rwanda, hakwiye kongera imbaraga mu miyoborere y’itorero no gukorera mu mucyo.