Abantu 12 Mu Rwanda Bamaze Gusangwamo Ubwoko Bushya Bwa Coronavirus

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abantu 12 bamaze gusangwamo ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije, gusa bose babonekaga bavuye mu mahanga kandi ubu barakize.

Minisitiri Ngamije yabwiye RBA kuri iki Cyumweru ko guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize hasuzumwe byihariye ibipimo bigera kuri 400 mu bantu basanzwemo virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19, harebwa imiterere ya virus bafite.

Ati “Mu cyumweru gishize kirangira twabonyemo ubwoko bwa virus zihinduranyije mu bantu 12, abo ni abantu twakiriye ku kibuga cy’indege baje mu Rwanda.”

Yavuze ko mu bantu babiri habonetsemo ubwoko bwa virus yo mu Bwongereza izwi nka B.1.1.7, abandi 10 babonekamo iyo muri Afurika y’Epfo izwi nka B.1.3.5.3.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ni abantu bari baturutse hanze, ariko mu bipimo twari twafashe ntabwo dusuzuma ibyo ku kibuga cy’indege gusa, n’i Nyarugenge aho twakirira abarwayi bafite COVID-19 turasuzuma ku buryo buhoraho mu gukurikirana ngo virusi dufite mu gihugu itegeye gute.”

“Kugeza ubu rero ni abo bo hanze twabonye bafite icyo kibazo, abo mu gihugu baracyafite ya virus isanzwe.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge kubera ko abo barwayi bose babonyweho izo virusi zidasanzwe bari abagenzi binjiraga mu gihugu, kandi bashyizwe ku ruhande aho bakurikiranwa kugira ngo ubwo bwandu budakwira mu bandi bantu.

Abo uko ari 12 barakize.

Kugeza ubu u Rwanda rukomeje gutanga inkingo za COVID-19 nk’uburyo bwafasha mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ari hafi 5% kw’abagomba gukingirwa bose.

Hitezwe ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzakira izindi nkingo, maze abahawe urwa mbere bakabona n’urwa kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version