Abantu 133 Bose Bapfiriye Mu Ndege Yakoreye Impanuka Mu Bushinwa

Abatabazi bagiye kureba ahabereye impanuka y’indege ya Boeing 737 ngo barebe ko hari uwarokotse batangarije Televiziyo ya Leta mu Bushinwa ko nta n’umwe mu bari bayirimo barabona agihumeka.

Ni indege y’Ikigo China Eastern Airlines yahanutse kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022 igeze mu misozi y’ahitwa Guangzi ivuye Kumming igana Guangzhou.

Nyuma y’uko ibaye, Perezida Xi Jinping yategetse ingabo ze gutabara bwangu ngo zirebe ko hari ugihumeka.

Yategetse kandi ko hahita hatangizwa iperereza ku cyayiteye.

- Advertisement -

Ikinyamakuru Xinhua kivuga ko abatabazi bageze aho iriya mpanuka yabereye bahasanga ibisigazwa n’ibikoresho abagenzi bari bitwaje birimo ibibaranga, amakofi babikagamo amafaranga n’ibindi bintu bicye.

Iby’uko ntawarokotse iriya mpanuka byatangiye kunugwanugwa mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere.

Pilote yataye ubwenge…

Yahanutse yari igihaguruka

Amakuru atangwa na bimwe mu binyamakuru by’i Burayi avuga ko umupiloti wari utwaye iriya ndege yagize ikibazo ata ubwenge, aho azanzamukiye asanga indege yataye umurongo watuma ayigarura bigakunda.

Umunaniro ukabije niwo ushyirwa mu majwi ko waba warabaye intandaro y’impanuka yahitanye abantu bagera ku 130 icyarimwe.

Bivugwa ko umupilote wari uri ku buyobozi bw’iriya ndege yananiwe ata ubwenge indege iracurama k’uburyo kuyigarura igafata inzira iboneye byanze.

Kwanga kwayo byatewe n’uko imbaraga za rukuruzi y’isi( Gravitational Forces) zari zarangije kuganza indege k’uburyo kuyubura bitari bigishobotse.

Yahanutse nk’uko ibuye riremereye rihanuka mu mwobo muremure, yikubita hasi irasandara.

 

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version