Abantu 180 Bamaze Hafi Icyumweru Barafashwe Bugwate

Hashize iminsi itatu abantu 183 barimo n’abanyamahaga bakorera muri Mozambique bafatiwe bugwate muri imwe muri hoteli zizi mu Ntara ya Cabo Delgabo iri mu Majyaruguru ya kiriya gihugu. Ingabo na Polisi ntibaragira icyo bakora ngo bababohoze!

Abarwanyi ba Islamic State ikorera muri Mozambique nibo bigambye ko bigaruriye bariya barwanyi.

Mbere y’uko bafata bugwate bariya  baturage, abarwanyi ba Islamic State babaje gusakiza abatuye umujyi wa Palma hafi y’ibirombe ikigo cy’Abafaransa kitwa Total gicukuramo ibikomoka kuri Petelori.

Muri kariya gace kandi hari ibindi bigo bicukura ibikomoka kuri Petelori birimo na ExxonMobil

- Advertisement -

Abarwanyi babanje kugaba igitero muri kariya gace gaturiye inyanja bica abantu bari muri ako gace abarokotse bahungira mu ishyamba riri hafi aho, abantu baboneza muri hoteli yitwa Amarula Palma Hotel.

Umwe mu babibonye yabwiye Al Jazeera ati: “ Hafi abatuye umujyi bose barishwe abandi bahungira muri ririya hotel.”

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu witwa Human Rights Watch wanditse ko abarwanyi bishe abantu benshi k’uburyo hari imibiri myinshi yabonekaga ku mihanda abandi bari mu nzu no mu birongozi( corridors) by’inzu zo muri kariya gace.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfp kitwa News24 cyanditse ko umwe mu bishwe ari Umunyafurika y’Epfo. reported that one South African national had died during the attack.

Hari video yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekena abantu bihishe muri hotel barabaza.

Gutabaza kwabo gufite ishingiro kubera ko ibiribwa n’amazi byatangiye kubashirana.

Ingabo za Mozambique zivuga ko zatangiye gutegura igitero cyo kubohoza bariya bantu.

Kugeza ubu abarwanyi ba Islamic State bamaze kwica abantu 2,600 kuva batangira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Mozambique.

Abandi baturage 700 000 bahunze ingo zabo ariko ikindi gihangayikishije ni uko ibihugu bikomeye nka USA, u Bufaransa n’ibindi byarengeje ingohe ibibera muri Mozambique.

Hotel bariya bantu bafatiwemo ituriye inyanja y’Abahinde

Abana bo muri Mozambique babasiwe n’ubwicanyi…

Abakozi ba Save the Children bakorera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique,  nibo baherutse gutangaza ibi.

Bavuga ko Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ari wo wica abana bato ndetse bamwe bafite imyaka 11 kandi ngo babica babaciye imitwe.

Ubwicanyi nk’ubu si ubwa mbere bwavuzwe kuri Islamic State kuko muri 2017 waabikoraga ku bantu yabaga yafatiye muri Iraq no muri Syria.

Ikibabaje ni uko ubwicanyi Islamic State ikorera muri Mozambique butavugwa cyane nk’uko byari bimeze ubwo yicaga abantu muri Syria no muri Iraq mu myaka iri hagati y’itatu n’ine ishize.

Uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba umaze kwica abantu 2,500 kuva waduka muri 2017.

Hari umugore wavuze ko yiboneye umwana we yicwa aciwe umutwe, abibonera aho yari yihishe.

Avuga ko bijya kuba byatangiye abarwanyi batera umudugudu basahura ingo, batwika inzu, barangije batwara abantu bunyago harimo n’umwana we.

Umuyobozi wa Save The Children muri Mozambique witwa Chance Briggs avuga ko amakuru y’uko Islamic State yica abana yabaciye ururondogoro, arabazahaza cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version