Abantu 24 Barimo Abanduye COVID-19 Bafatiwe Muri ‘Bridal Shower’

Polisi yatangaje ko nyuma yo gufatira mu Karere ka Musanze abantu 24 barenze ku mabwiriza bakajya mu birori byo gutegura umukobwa wenda gushyingirwa, bategetswe kwipimisha COVID-19 habonekamo batatu banduye.

Ku wa 11 Nyakanga nibwo abantu 24 bafatiwe mu rugo rw’umugore w’imyaka 52, mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa waho witegura ubukwe muri Kanama 2021. Ni igikorwa kizwi nka ‘bridal shower’ mu Cyongereza.

Basanzwe mu rugo ruri mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza.

Bamaze gufatwa bavuze ko babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19, n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo.

- Advertisement -

Bajyanywe mu kato i Nkumba, bapimwa icyorezo cya COVID-19 maze ibisubizo bigaragaza ko batatu muri bo banduye.

Mu banduye harimo na nyiri urugo, ari na we wari watumiye bariya 24 bandi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean  Pierre Kanobayire, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu ruganiriro begeranye cyane.

Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo, kigakomeza kwiyongera.

Ati ”Niyo mpamvu leta yahagaritse ibirori n’andi makoraniro atemewe. Mutekereze ukuntu abantu 24 baturuka ahantu hatandukanye bakajya kwirundira mu cyumba gito cy’uruganiriro nta ntera bahanye, nta gapfukamunwa bambaye, mu gihe nyamara inzego z’ubuzima zihora zidukangurira kwirinda ko virusi itizwa umurindi n’ahantu hameze kuriya.”

Polisi yatangaje ko harakomeza gupimwa abasigaye, bagume mu kato kandi banakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

SSP Kanobayire yasabye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version