Abantu 25 Bafashwe Barimo Kunywera Muri Hotel

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko abantu 25 barimo abagore icyenda n’abagabo 16 bafatiwe muri Yess Day Inn Hotel mu murenge wa Kiziguro, bakoranye mu buryo bubujijwe mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’ako karere bwatangaje kuri Twitter ko abafatiwe muri iyo hotel bahahinduye akabari baganirijwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, banacibwa amande.

Buti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19. Ibihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere bivuga ko ufashwe acuruza akabari acibwa ibihumbi 100 Frw, na ho ufatiwe mu kabari agacibwa ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Abo bantu bari bakoranye mu gihe inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yemeje ko utubari tuzakomeza gufunga. Hoteli zemerewe gukora ariko inama zihuza abantu bari kumwe zo zirabujijwe.

- Advertisement -

Resitora na Café zo zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version