Abantu 26 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga ‘Basinze’ 

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bamwe banarengeje isaha ya saa tatu z’ijoro yo kuba bageze aho bataha nk’uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 abivuga.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo, kuri iki Cyumweru. Bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu uko ari 26 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ine ikurikirana.

Yakomeje avuga ko babikoze ku bushake kandi babizi, kuko bose ari abashoferi bafite impushya zibemerera gutwara ibinyabiziga, kandi bose bazi amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

- Advertisement -

Yongeye kwibutsa abantu ko “gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe ariyo mpamvu abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa”.

Umwe mu bafashwe yanyoye ibisindisha ukora akazi ko gutwara moto, yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa kuko byashoboraga guteza impanuka zo mu muhanda.

CP Kabera yaburiye abantu ko Polisi itazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 no kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yongeye kwibutsa abantu ko uzajya yanga gupimwa ngo harebwe ko atasinze, bizajya biba bisobanuye ko yemeye ko yasinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version