Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 29 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga Banyoye Inzoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 29 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga Banyoye Inzoga

admin
Last updated: 05 January 2022 12:37 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 3 Mutarama 2022, mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha yemeye amakosa yakoze, avuga ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.

Yagiriye inama abashoferi bagenzi be kujya bubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa tatu z’ijoro, nari ntwaye imodoka mvuye ku kazi, ntashye mu rugo mbere y’uko amasaha yo kugera mu rugo agera. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kunywa inzoga bari butware ikinyabiziga.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yavuze ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu bintu by’ibanze biteza impanuka zo mu muhanda kandi ntabwo dushobora kubyihanganira.  Abatwara ibinyabiziga bose barabikanguriwe inshuro nyinshi ko igihe banyoye ibisindisha bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga ahubwo bagashaka ababacyura. Ubu Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata bamwe mu bantu badashaka kumva inama tubagira.”

SSP Irere yakomeje akangurira abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda. Yasabye abafite utubari  kumva ko nabo umutekano wo mu muhanda ubareba abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka gutwara ikinyabiziga kandi yanyoye ibisindisha.

TAGGED:featuredInzogaPolisi y'u RwandaSSP Irere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana 11 B’i Huye Bafashwe Bari Gusengera Mu Gishanga Batirinze COVID
Next Article Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?