Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 30 Bajyanywe Bunyago Bavuye Gushyingura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abantu 30 Bajyanywe Bunyago Bavuye Gushyingura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 2:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Young woman tied to a chair in a empty room, hands close up
SHARE

Muri Leta ya Zamfara muri Nigeria haravugwa ishimutwa ry’abantu 30 bafashwe guhera ku wa Gatandatu Taliki 03, Nzeri, 2022 kugeza n’ubu hakaba ntawe uzi irengero ryabo. Polisi iri gushakisha ngo imenye aho bari babe babohozwa ariko ntarahamenyekana.

Abafashwe bunyago bari bavuye gushyingura umuntu wabo ahitwa Ondo.

Umuvuguzi wa Polisi muri kiriya gice avuga ko bohereje abantu ngo bajye kuneka bamenye aho abo bantu bashimutiwe bityo hazategurwa igitero cya simusiga cyo kubabohoza.

Kugeza ubu bisa n’aho nta Cyumweru gishira nta muntu  cyangwa abantu bashimuswe.

Icyakora mu bafashwe( bari 31) mbere umwe yaje kubacika, ubu niwe uri gufasha Polisi kumenya aho abandi bashobora kuba bararengeye.

Abaturage bashinja Leta ko yananiwe kubarindira umutekano kuko bisa n’aho akaduruvayo n’urugomo ari byo byimitswe hirya no hino mu gihugu.

Hari n’abavuga ko nta munsi w’ubusa utambuka nta muntu ushimuswe.

Mu ntangiriro za Kamena, 2022 hari abarwanyi bagiye muri Kiliziya iri ahitwa Owo baharasira abantu 40 barabica hakomereka abandi bantu 90.

Nubwo hari ubwo Leta itangaza ko hari abarwanyi ‘benshi’ yishe, uko bigaragara Nigeria ni igihugu cyabaye indiri y’abagizi ba nabi kandi ibi bituma abaturage bashinja ubuyobozi kutita ku mutekano w’abayituye.

TAGGED:AbarwanyifeaturedGushimutaNigeria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuzima Bwa Justin Bieber Bukomeje Kumutenguha
Next Article Ntabwo Afurika Yagombye Kuba Ishonje –Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?