Abantu 30 Bajyanywe Bunyago Bavuye Gushyingura

Young woman tied to a chair in a empty room, hands close up

Muri Leta ya Zamfara muri Nigeria haravugwa ishimutwa ry’abantu 30 bafashwe guhera ku wa Gatandatu Taliki 03, Nzeri, 2022 kugeza n’ubu hakaba ntawe uzi irengero ryabo. Polisi iri gushakisha ngo imenye aho bari babe babohozwa ariko ntarahamenyekana.

Abafashwe bunyago bari bavuye gushyingura umuntu wabo ahitwa Ondo.

Umuvuguzi wa Polisi muri kiriya gice avuga ko bohereje abantu ngo bajye kuneka bamenye aho abo bantu bashimutiwe bityo hazategurwa igitero cya simusiga cyo kubabohoza.

Kugeza ubu bisa n’aho nta Cyumweru gishira nta muntu  cyangwa abantu bashimuswe.

- Advertisement -

Icyakora mu bafashwe( bari 31) mbere umwe yaje kubacika, ubu niwe uri gufasha Polisi kumenya aho abandi bashobora kuba bararengeye.

Abaturage bashinja Leta ko yananiwe kubarindira umutekano kuko bisa n’aho akaduruvayo n’urugomo ari byo byimitswe hirya no hino mu gihugu.

Hari n’abavuga ko nta munsi w’ubusa utambuka nta muntu ushimuswe.

Mu ntangiriro za Kamena, 2022 hari abarwanyi bagiye muri Kiliziya iri ahitwa Owo baharasira abantu 40 barabica hakomereka abandi bantu 90.

Nubwo hari ubwo Leta itangaza ko hari abarwanyi ‘benshi’ yishe, uko bigaragara Nigeria ni igihugu cyabaye indiri y’abagizi ba nabi kandi ibi bituma abaturage bashinja ubuyobozi kutita ku mutekano w’abayituye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version