Ubuzima Bwa Justin Bieber Bukomeje Kumutenguha

Icyamamare ku isi Justin Bieber yongeye gusubika ibitaramo yari buzakorere hirya no hino ku isi kubera uburwayi. Yatangaje ko ibitaramo yari afite hirya no hino ku isi abihagaritse kugira ngo yiyiteho kuko ubuzima bwe bukomeje kumutenguha.

Muri Kanama, 2022 yagize ikibazo cy’uko imikaya yo mu maso ye yacitse intege, irwara paralysis.

Baramusuzumye basanga arwaye indwara bita Ramsay Hunt syndrome.

Nyuma yarivuje aroroherwa ndetse asubukura ibitaramo bye, ariko yatangaje ko abaye abisubitse nanohe kuko yumva atamerewe neza.

- Advertisement -

Ngo ubuzima buruta byose, icyaba cyiza kurushaho ni uko yaruhuka ‘akumva agaruye ubuyanja.’

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko ari mu byamamare bikomeye ku isi kandi bikiri bito.

Avuga  ko igitaramo aherutsemo muri Brazil cyamusizemo imvune kuko yashimishije abafana be ku rwego rwo hejuru none ngo agomba kuruhuka.

Bieber avuga ko ubwo yavaga ku rubyiniro yumvise yashize.

Ni ibyo yatangarije kuri Instagram.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kimwe mu bitera iriya ndwara yo kugira ibibazo mu isura ari umunaniro ukabije kubera ko utuma umubiri utakaza ubudahangarwa, ukaba wakwibasirwa n’indwara zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version