Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 4.3% Mu Bapimwe COVID-19 Kuri Pasika Bayisanzwemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abantu 4.3% Mu Bapimwe COVID-19 Kuri Pasika Bayisanzwemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2021 11:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ubwandu buri hejuru bwa COVID-19, abanduye benshi baboneka mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu turere twa Huye, Gisagara, Ruhango na Nyaruguru.

Iyi minisiteri yerekanye ko ijanisha ku bandura ryabaye 4.3% kuri iki Cyumweru, mu gihe ku wa Gatandatu ryari 1.2%, naho ku wa Gatanu ryari 3%. Ku wa Kane ryari 1.6%.

Imibare yatangajwe kuri iki Cyumweru cya Pasika yagaragaje ko mu bantu 5500 bapimwe COVID-19 yatahuwe mu bantu 239, mu gihe abakize ubwo burwayi ari 47.

Umubare munini w’abasanzwemo uburwayi ni abo mu Ntara y’Amajyepfo yihariye abarwayi 220 bangana na 92% by’abarwayi bose babonetse. Barimo 90 b’i Huye, 95 b’i Gisagara, 23 bo mu Ruhango, 18 b’i Nyaruguru, 8 b’i Nyanza na 6 b’i Nyamagabe.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali wose habonetsemo abarwayi 7 gusa, Intara y’Iburasirazuba ibonekamo 8 mu Turere twa Rwamagana (2), Bugesera (5) na Kayonza (1). Mu Ntara y’Iburengerazuba habonetseyo 4 bo mu Turere twa Rutsiro (1), Rubavu (1) na Rusizi (2).

Nta murwayi byatangajwe ko yabonetse mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kwandura COVID-19 ni 22.482, abamaze gukira ni 20.519 bangana na 91.2% by’abanduye bose. Abamaze gupfa ni 311.

TAGGED:COVID-19featuredPasika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Misiri, Sudan Na Ethiopia Byahuriye Mu Biganiro i Kinshasa
Next Article Abageni Basoreje Ubukwe Muri Stade Bazira Kwica Amabwiriza Yo Kurwanya COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyizere Cy’Uko Ukraine Izatsinda Intambara Irwana N’Uburusiya Ni Gike

DRC: Abantu 40 Bapfiriye Mu Kirombe

Rwanda: Ibicurane Byakuye Bamwe Umutima, Minisanté Irahumuriza Abantu

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?