Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 400 Bakingiwe COVID-19 Mu Rwanda Bamaze Kuyandura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 400 Bakingiwe COVID-19 Mu Rwanda Bamaze Kuyandura

Last updated: 17 June 2021 9:03 am
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yibukije abaturarwanda ko kuba umuntu yarakingiwe COVID-19 bidasobanuye ko adashobora kuyandura cyangwa ngo yanduze abandi, cyane ko hari abamaze gusangwamo uburwayi.

Kuri uyu wa Gatatu Dr Nsanzimana hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Dr Nsanzimana yavuze ko mu cyumweru kimwe gusa, ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245%, abantu babuze ubuzima bakiyongerae ku kigero cya 25% ndetse abakenera ibitanda kwa muganga bakomeje kwiyongera buri munsi.

Muri iki gihe urukingo nirwo ruhanzwe amaso nk’uburyo buzafasha abantu guhangana na COVID-19, kuko rutuma umuntu adashobora kuremba.

Gusa hakomeje gusabwa ko mu gihe umuntu yakingiwe, akwiye gukomeza kwambara agapfukamunwa, kuko na we ashobora kwandura ndetse akanduza abandi.

Dr Nsanzimana yagize ati “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

Abamaze gukingirwa mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Gatatu ni 389.832. Hakoreshejwe inkingo za Pfizer na AstraZeneca.

Igerageza ryerekanye ko ziriya nkingo zombi zirinda umuntu wanduye virus ya SARS-CoV-​2 itera COVID-19 kuremba 100%, zikarinda uwanduye kugaragaza ibimenyetso kuri 97% na 76% nk’uko zikurikirana.

Buriya bushobozi ariko bugerwaho iyo umuntu yamaze guhabwa inkingo ebyiri ziteganywa.

Ikindi kibazo gikomeye bagarutseho ni ukwihinduranya kwa Virusi ya COVID-19, aho ubwoko bwa Delta bwagaragaye bwa mbere mu Buhinde buheruka kugaragara muri Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe hari abantu benshi mu Rwanda bajya muri biriya gihugu.

RwandAir iheruka guhagarika ingendo muri Uganda, ndetse imirenge yose ikora kuri kiriya gihugu abaturage bagomba kugera mu ngo mbere ya saa moya z’ijoro. Akarere ka Rubavu ko gaheruka gushyirwa muri Guma mu Karere.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Tugomba rero gukaza ingamba tukirinda ko iyi Virusi nshya igera mu Rwanda.”

Dr Mpunga we yavuze ko kwiyongera k’ubwandu muri iyi minsi kurimo no kugirwamo uruhare n’abantu bamaze kwirara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “COVID-19 iracyahari kandi abantu ntibagomba kudohoka.”

Kugeza kuri uyu wa Gatatu abantu bari bamaze kwandura mu Rwanda ni 29.175.

Abo imaze guhitana  ni 376.

Dr Mpunga Tharcisse yasabye abaturarwanda kutirara mu kwirinda COVID-19
TAGGED:AbarwayiCOVID-19featuredIcyorezoMpungaNsanzimanaSabin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Wa USA Yafunguye Ishuri Ryigisha Igare Rya Adrien Niyonshuti
Next Article Ushingira Kuki Wemeza Ko Uzahindura Putin? Umunyamakuru Abaza Biden
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?