Abantu 80.000 Bafashwe Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19, Hotel Enye Zirafungwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ku buryo mu byumweru bibiri bishize hafashwe abantu hafi 80.000 bagacibwa amande.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, CP Kabera yavuze ko abantu bakwiye kureka gutuma Polisi ibahatira kubahiriza amabwiriza, kuko bibagiraho ingaruka.

Yatanze ingero z’uko mu byumweru bibiri bishize, mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara Polisi yahatiye abantu 74.650 bagendaga n’amaguru, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yakomeje ati “Yahatiye imodoka zigera muri 816 n’abazigendamo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Yahatiye moto n’abazigendagaho 570 kubahiriza amabwiriza, yahatiye amagare 136 n’abayagendagaho kuko birumvikana ko atigenza, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.”

- Advertisement -

“Umubare w’ubutubari twafunguwe bitemewe tugacuruza inzoga mu gihugu hose natwo tugafungwa ni 355, naho umubare w’abantu bafatiwe muri utwo tubari ndetse bagacibwa n’amande ni 2996.”

Yavuze ko ibindi bikorwa by’ubucuruzi byafunzwe kubera kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus birimo hotel enye na resitora 60.

Yakomeje ati “Ibi byose biba atari ngombwa, ntabwo bikwiye ko ukwiye guhatirwa cyangwa gufungirwa ubucuruzi ngo wirinde Coronavirus kandi tuzi ko ihari.”

CP Kabera yakebuye abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza, aho kuri uyu wa Mbere mu bafashwe harimo umuhanzi Social Mula n’abanyamakuru babiri ba Isibo TV.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version