Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Inyoni ni ibinyabuzima bifite amagufa akoze ku buryo buzifasha kuguruka.

Ariko si inyoni zose ziguruka kuko inyinshi zishobora kwiruka, gusimbuka, koga ndetse no kwibira mu mazi.

Hari izifite ubushobozi bwo kuguruka, nka penguin, ariko zitagira amababa. Inyoni ziboneka mu bice byose by’isi no mu miterere yose y’ahantu.

Inyoni nini cyane kurusha izindi ni iyo bita ostrich n’aho inyoni nto ni ifundi ireshya na santimetero eshanu.

Imiterere y’umubiri w’inyoni yose igaragaza uburyo zahanzwe kugira ngo zibashe kuguruka.

Urugero, amababa yazo afite ishusho idasanzwe ituma zizamuka mu kirere. Igice cy’imbere cy’igisate cy’ibaba kirakomeye kurusha igice cy’inyuma, kandi amababa aba afite ubwoya bworoshye ku gice cy’inyuma

Mu by’ukuri, amababa y’indege yakozwe higanwa amababa y’inyoni.

Amagufa n’imitsi by’inyoni nabyo birihariye cyane.

Igufa runini ryazo bita humerus ( ni nk’urutugu rw’umuntu), ni igifuniko kirimo ubusa imbere ariko hejuru kikaba gikomeyemo ukuntu.

Iryo gufa kandi rihuza n’uburyo bwihariye bw’inyoni bwo guhumeka, bihuza n’ibihaha byazo.

Imitsi ikomeye ituma inyoni ziguruka igakorana n’umutima n’ubwonko kandi igice cy’inyuma cy’inyoni gituma zigurukira ku butumburuke buringanyiye.

Upfuye amababa y’inyuma y’inyoni waba uyibujije kuguruka.

Ubwonko n’imikorere y’inyoni mu kurya nabyo birihariye.

Inyoni zifite ubushobozi bwo gutwara ibiribwa mu gifu, zikagenda igihe kirekire igifu cyazo kitabjgogora hirindwa ko byazinaniza.

Iyo zigeze ahantu runaka, zihagaze, nibwo rero igogora ritangira.

Ndetse n’imyororokere yazo iteganyijwe mu buryo buzifasha kuguruka.

Inyoni zigurukana amagi mu nda mu buryo butazibuza amahwemo, kandi zikabikora mu buryo butazibuza no kubaka ibyari ngo zizayatereremo.

Ababaye mu cyaro bazi ukuntu intashya zubaka icyari gikomeye cyubatswe mu cyondo kandi cyubatswe ahantu kitanyagirwa mu buryo bworoshye.

Icyari cy’isandi nacyo kiba cyubakanywe ubuhanga mu bugenge butuma umuyaga udapfa kugihanura n’ubwo kiba gitendetse mu giti hejuru cyane.

Amateka ya kera yerekana ko inyoni zakomotse ku nyamaswa za kera bitaga dinozore mu gihe abahanga bita ‘Jurassic’ hafi imyaka miliyoni 160 ishize.

Inyoni bavuga ko ari iya kera ni iyo abahanga bise Archaeopteryx yari ifite ubunini bumeze nk’ubw’inkware.

Inyoni zigira ubushobozi bwo guhindura umuvuduko w’amaraso n’imikorere y’umutima igihe ziguruka, kugira ngo zikomeze kugira ingufu.

Hariho ubwoko bw’inyoni zigendera ku butaka gusa nk’imbata, inkoko, ibishuhe, dindons n’izindi.

Amababa n’ubwoya byazo bituma zishobora kugabanya ingufu zikoresha mu kirere, bityo ntizinanirwe.

Bitewe n’ubutumburuke zishobora kugurukiraho, inyoni zigira uburyo bwihariye bwo gutandukanya ubushyuhe mu mubiri, zikagira amababa atandukanye.

Ikindi ni uko amaso yazo areba bitewe n’ibizitunga.

Amaso ya sakabaka arebera kure cyane ku buryo zishobora kubona imbeba iri gucaracara mu kigunda zikamanuka zikayiraha nta guhusha.

Mu gihe ari uko bimeze ku nyoni zo mu bwoko bw’ibisiga, inyoni nto zitunzwe no gutora inigwahabiri cyangwa incenga z’ibinyampeke urugero nk’inyamanza, ifundi… zifite amaso ashobora gutubura ubunini bw’ikintu zigashobora gutoragura zidahushije.

Ibi byiyongeraho n’imiterere y’iminwa yazo cyangwa iy’ibikohwa byazo kuko imiterere y’izo ngingo ku bisiga nk’agaca itandukanye n’uko bimeze ku nyoni nto nk’inuma, ibijwangajwanga, isandi n’izindi.

Inyoni zigendera cyangwa zituriye amazi urugero nk’ibishushe zigendera ku ngingo zibwataraye kugira ngo zitanyerera.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021 bwasanze ku isi hari inyoni ziri hagati ya Miliyari 50 na Miliyari 430 bivuze ko uzisaranganyije abatuye isi, buri wese yaba atunze inyoni esheshatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version