Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 98 Bishwe N’Impanuka Mu Mezi 6 Ashize-Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 98 Bishwe N’Impanuka Mu Mezi 6 Ashize-Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2023 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Polisi y'u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kujya bihanganirana kandi bakirinda icyabahutaza
SHARE

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mpanuka zo mu muhanda zabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu izingana na 53% zatewe n’amagare na moto, zikaba zarahitanye  abagera kuri 98, zikomeretsa abandi 46.

Umuvuduko ukabije niwo uza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu, izindi zitera impanukani ukudasiga intera hagati y’ibinyabiziga, gufata ku bindi binyabiziga cyane cyane amakamyo ku banyamagare mu mihanda ihanamye, gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa igare, gutwara igare nijoro, gutwara banyoye ibisindisha no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Abatwara moto n’abatwara amagare bakomeje gusobanurirwa amakosa bakunze gukora aturutse ku burangare igihe bari mu muhanda, intega ikaba iyo kubabubuza no kubaburira ngo birinde ibyabateza akaga.

Muri ubu bukangurambaga, abatwara moto basabwa gukoresha amatara igihe cyose bari mu muhanda; kwirinda gutwara banyoye ibisindisha; kwirinda gutwara batambaye ingofero yabugenewe (Casque) kimwe n’abagenzi batwaye; kutarenza muvuduko wagenwe; kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga; kwirinda kunyuraniraho ahatemewe.

Basabwe no kudapakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kudakoresha telefone batwaye no kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru.

Abatwara amagare baracyabuzwa gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi ahantu hacuritse, kudatwara igare hejuru ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nabo kandi basabwe kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Guhera mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yiswe Gerayo Amahoro igamije gusaba abantu kureka imyitwarire yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

TAGGED:AmagarefeaturedMotoPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kazungu ‘Ashobora’ Kuzaburanishirizwa Mu Ruhame
Next Article DRC: Umunyamakuru Stanis Bujakera Wa Jeune Afrique Yafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?