Abantu 98 Bishwe N’Impanuka Mu Mezi 6 Ashize-Polisi

Polisi y'u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kujya bihanganirana kandi bakirinda icyabahutaza

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mpanuka zo mu muhanda zabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu izingana na 53% zatewe n’amagare na moto, zikaba zarahitanye  abagera kuri 98, zikomeretsa abandi 46.

Umuvuduko ukabije niwo uza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu, izindi zitera impanukani ukudasiga intera hagati y’ibinyabiziga, gufata ku bindi binyabiziga cyane cyane amakamyo ku banyamagare mu mihanda ihanamye, gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa igare, gutwara igare nijoro, gutwara banyoye ibisindisha no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Abatwara moto n’abatwara amagare bakomeje gusobanurirwa amakosa bakunze gukora aturutse ku burangare igihe bari mu muhanda, intega ikaba iyo kubabubuza no kubaburira ngo birinde ibyabateza akaga.

Muri ubu bukangurambaga, abatwara moto basabwa gukoresha amatara igihe cyose bari mu muhanda; kwirinda gutwara banyoye ibisindisha; kwirinda gutwara batambaye ingofero yabugenewe (Casque) kimwe n’abagenzi batwaye; kutarenza muvuduko wagenwe; kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga; kwirinda kunyuraniraho ahatemewe.

Basabwe no kudapakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kudakoresha telefone batwaye no kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru.

Abatwara amagare baracyabuzwa gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi ahantu hacuritse, kudatwara igare hejuru ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nabo kandi basabwe kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Guhera mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yiswe Gerayo Amahoro igamije gusaba abantu kureka imyitwarire yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version