Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Bane Bafashwe Bavanye Magendu Muri RDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu Bane Bafashwe Bavanye Magendu Muri RDC

admin
Last updated: 28 July 2021 11:51 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa, barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo. Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi,  yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari caguwa irimo kwambutswa mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati ”Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke – Karongi, bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi.”

“Abapolisi basanze harimo amabalo 5 y’imyenda ya caguwa.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n’umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Mugonero. Yahise ashakishwa arafatwa.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata bariya bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Yaburiye buri muntu wese ukijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n’amategeko bwambukiranya imipaka, ko nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Ni mugihe imyenda yajyanwe mu biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, ishami rya Karongi.

Itegeko riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara, naho imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu igatezwa cyamunara. Umushoferi wayo agacibwa amande ya $5000.

TAGGED:CaguwafeaturedMagenduPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda
Next Article Afurika y’Epfo Yitambitse Icyemezo Cyo Kugira Israel Indorerezi Muri AU
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?