Abantu Batandatu Batawe Muri Yombi Bazira Kunyereza Ibikoresho Byo Kubaka Amashuri

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bo mu Karere ka Kamonyi, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga na rwiyemezamirimo.

Yatangaje ko hamwe n’abandi bantu bane, “bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.”

Mu bafunzwe kandi harimo Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma n’Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga.

Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma, mu gihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinzacyaha.

- Kwmamaza -

Mu mwaka ushize Leta yatangije umushinga wo kubaka ibyumba ibyumba 22,505 by’amashuri mu gihugu hose hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ku bana bigaga kure. Mu Karere ka Kamonyi ho hagombaga kubakwa ibyumba by’amashuri 657.

MInisiteri y’Imari n’Igenamigambi iheruka gutangaza ko kubaka ibyumba by’amashuri 11,501 imirimo igeze ku gipimo cya 94.13% naho kubaka ubwiherero 17,252 imirimo igeze kuri 87.57%.

Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bigeretse rimwe igeze ku gipimo cya 72.72%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version