Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Batanu Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha By’Ubwicanyi No Gusibanganya Ibimenyetso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu Batanu Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha By’Ubwicanyi No Gusibanganya Ibimenyetso

admin
Last updated: 16 November 2021 8:09 am
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abantu batanu bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso, byakozwe mu mirwano yabereye mu kabare mu Karere ka Rulindo ikagwamo umuntu umwe.

Ni ibyaha byabaye tariki ya 11 Ugushyingo ahagana saa tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari “Verda Bar” k’uwitwa Izabayo Claudine, kari mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Havuyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie, bikekwa ko yishwe atewe icyuma n’uwitwa Muhawenimana Jean Pierre w’imyaka 21.

RIB yatangaje ko nyiri akabari ubu ufunzwe, yabonye Nyiramayira atewe icyuma ahita yirukana abari muri ako kabari.

Yatangiye guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga nk’uko RIB yabitangaje.

Yakomeje iti “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko nyiri aka kabari, aho gutabariza uwatewe icyuma ngo abe yahabwa ubutabazi bwihuse akirimo umwuka, ahubwo yihutiye gusibanganya ibimenyetso.

Ati “Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

“Icyihutirwa ni ugutabariza umuntu ndetse n’ababikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.”

Yasabye abantu bose kubaha ahabereye icyaha, bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana cyangwa byangizwa, bakihutira guhamagara RIB ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa Polisi ku 112.

Yibukije ko abaturarwanda bakwiye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza kandi bakihutira gutanga amakuru yose yafasha iperereza kugira ngo umunyacyaha wese afatwe agezwe imbere y’amategeko.

RIB kandi yanafunze Muhawenimana ukekwaho kuba yarateye icyuma nyakwigendera n’abandi bantu batatu barwaniye muri aka kabari.

Yavuze ko uyu Muhawenimana yahise atorokana na Hategekimana Elie baza gufatirwa mu Karere ka Kamonyi aho bari bihishe.

RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha ndetse bakirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe bose uko ari 5 bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje ngo  hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

TAGGED:featuredGuhisha IbimenyetsoRIBRulindoShyorongiUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bushinwa Bwasabye Amerika Kubwubaha, Nayo Ibusaba Kutayendereza
Next Article Niyonzima Olivier Yahagaritswe Mu Ikipe y’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?