Abantu Batanu Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha By’Ubwicanyi No Gusibanganya Ibimenyetso

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abantu batanu bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso, byakozwe mu mirwano yabereye mu kabare mu Karere ka Rulindo ikagwamo umuntu umwe.

Ni ibyaha byabaye tariki ya 11 Ugushyingo ahagana saa tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari “Verda Bar” k’uwitwa Izabayo Claudine, kari mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Havuyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie, bikekwa ko yishwe atewe icyuma n’uwitwa Muhawenimana Jean Pierre w’imyaka 21.

RIB yatangaje ko nyiri akabari ubu ufunzwe, yabonye Nyiramayira atewe icyuma ahita yirukana abari muri ako kabari.

- Advertisement -

Yatangiye guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga nk’uko RIB yabitangaje.

Yakomeje iti “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko nyiri aka kabari, aho gutabariza uwatewe icyuma ngo abe yahabwa ubutabazi bwihuse akirimo umwuka, ahubwo yihutiye gusibanganya ibimenyetso.

Ati “Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

“Icyihutirwa ni ugutabariza umuntu ndetse n’ababikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.”

Yasabye abantu bose kubaha ahabereye icyaha, bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana cyangwa byangizwa, bakihutira guhamagara RIB ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa Polisi ku 112.

Yibukije ko abaturarwanda bakwiye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza kandi bakihutira gutanga amakuru yose yafasha iperereza kugira ngo umunyacyaha wese afatwe agezwe imbere y’amategeko.

RIB kandi yanafunze Muhawenimana ukekwaho kuba yarateye icyuma nyakwigendera n’abandi bantu batatu barwaniye muri aka kabari.

Yavuze ko uyu Muhawenimana yahise atorokana na Hategekimana Elie baza gufatirwa mu Karere ka Kamonyi aho bari bihishe.

RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha ndetse bakirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe bose uko ari 5 bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje ngo  hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version