Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Baturutse Mu Rwanda Babujijwe Kwinjira Muri Luxembourg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu Baturutse Mu Rwanda Babujijwe Kwinjira Muri Luxembourg

admin
Last updated: 25 July 2021 12:05 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Luxembourg yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjirayo, bitewe n’ubukana bw’icyorezo ya COVID-19 mu gihugu.

Ni icyemezo cyashingiwe ku myanzuro y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo ku wa 15 Nyakanga, yakuye u Rwanda na Thailand ku rutonde rw’ibihugu bikwiye koroherezwa mu ngendo zijya mu Burayi, bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.

Iriya misiteri yatangaje ko hashingiwe ku nama zatanzwe ku ngendo ‘zitari ngombwa’ ku bantu baturuka mu bihugu byo hanze ya EU, “abantu baturuka mu bindi bihugu batuye mu Rwanda cyangwa muri Thailand ntabwo bazaba bemerewe kwinjira mu bwami bwa Luxembourg guhera ku wa 26 Nyakanga 2021.”

Ni ukuvuga ko abaturage ba EU baturutse mu Rwanda bo bashobora kwakirwa.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo inama ya EU yemeje gutangira gufungura ingendo mpuzamahanga, hakajya hakorwa isesengura ku buryo buri gihugu kirimo kwitwara mu guhangana na COVID-19.

Ibyo bikurikirwa no gukora urutonde rw’ibihugu bishobora gukomorerwa mu ngendo bitewe n’uko bihagaze.

Urutonde rukorwa na EU ntabwo ari itegeko ku bihugu biyigize, ni isesengura bishobora kugenderaho bifata ibyemezo kuko biguma mu bubasha bw’igihugu kwakira cyangwa gukomanyiriza abaturuka mu gihugu runaka.

Mu gihe u Rwanda na Thailand byakurwaga ku rutonde, Ukraine yongereweho ku buryo abantu baturutseyo bashobora gukorera ingendo muri Luxembourg.

Ibihugu 23 biri ku rutonde rw’ibihugu bikwiye kwemererwa birimo Armenia, Australia, Canada, Israel, u Buyapani, New Zealand, Qatar, Saudi Arabia, Serbia, Singapore, Korea y’Epfo, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Bushinwa igihe nabwo bwakwemera kwakira Abanyaburayi.

U Rwanda ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 bitewe na virus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu buhinde.

Ni virus yihariye hafi 70% by’ubwandu bushya bugaragara mu Rwanda.

TAGGED:COVID-19EUfeaturedLuxembourg
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania Yakiriye Inkingo Miliyoni 1 Za Johnson & Johnson
Next Article Umugabo Yafatanywe Umukozi Wo Mu Rugo Urwaye COVID-19 Amusubije Iwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?