Abantu Baturutse Mu Rwanda Babujijwe Kwinjira Muri Luxembourg

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Luxembourg yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjirayo, bitewe n’ubukana bw’icyorezo ya COVID-19 mu gihugu.

Ni icyemezo cyashingiwe ku myanzuro y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo ku wa 15 Nyakanga, yakuye u Rwanda na Thailand ku rutonde rw’ibihugu bikwiye koroherezwa mu ngendo zijya mu Burayi, bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.

Iriya misiteri yatangaje ko hashingiwe ku nama zatanzwe ku ngendo ‘zitari ngombwa’ ku bantu baturuka mu bihugu byo hanze ya EU, “abantu baturuka mu bindi bihugu batuye mu Rwanda cyangwa muri Thailand ntabwo bazaba bemerewe kwinjira mu bwami bwa Luxembourg guhera ku wa 26 Nyakanga 2021.”

Ni ukuvuga ko abaturage ba EU baturutse mu Rwanda bo bashobora kwakirwa.

- Advertisement -

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo inama ya EU yemeje gutangira gufungura ingendo mpuzamahanga, hakajya hakorwa isesengura ku buryo buri gihugu kirimo kwitwara mu guhangana na COVID-19.

Ibyo bikurikirwa no gukora urutonde rw’ibihugu bishobora gukomorerwa mu ngendo bitewe n’uko bihagaze.

Urutonde rukorwa na EU ntabwo ari itegeko ku bihugu biyigize, ni isesengura bishobora kugenderaho bifata ibyemezo kuko biguma mu bubasha bw’igihugu kwakira cyangwa gukomanyiriza abaturuka mu gihugu runaka.

Mu gihe u Rwanda na Thailand byakurwaga ku rutonde, Ukraine yongereweho ku buryo abantu baturutseyo bashobora gukorera ingendo muri Luxembourg.

Ibihugu 23 biri ku rutonde rw’ibihugu bikwiye kwemererwa birimo Armenia, Australia, Canada, Israel, u Buyapani, New Zealand, Qatar, Saudi Arabia, Serbia, Singapore, Korea y’Epfo, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Bushinwa igihe nabwo bwakwemera kwakira Abanyaburayi.

U Rwanda ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 bitewe na virus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu buhinde.

Ni virus yihariye hafi 70% by’ubwandu bushya bugaragara mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version