Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Hafi 1500 Bamaze Gufatirwa Mu Tubari Tutemerewe Gukora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu Hafi 1500 Bamaze Gufatirwa Mu Tubari Tutemerewe Gukora

admin
Last updated: 04 October 2021 10:44 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu igenzura ryakozwe guhera ku wa 22 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira hafashwe abantu bagera mu 1434, basanzwe mu tubari tutemerewe gukora hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi.

Amabwiriza aheruka gutangazwa ateganya ko akabari kazafungurwa ari agafite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa n’Urwego rw’Iterambere (RDB) cyangwa gafite ipatanti itangwa n’Umurenge, “bikemerera gutanga serivisi z’akabari”.

Nyuma y’igenzura, akabari kujuje ibisabwa gahabwa uruhushya rwo gufungura na komite ibishinzwe ku rwego rw’Umurenge ihuriweho n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera cyangwa kagahabwa uruhushya na RDB.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru ko na mbere y’uko utubari dufungurwa, wasangaga hari udufungirwa mo imbere tugakora, ariko hafatwa icyemezo ko utuzajya dufatwa noneho “tuzafungirwa inyuma n’ingufuri.”

Nyamara ngo nubwo bimeze bityo, abantu bafatiwe mu tubari dukora tutarahawe uburenganzira bwa RDB cyangwa Umurenge ni benshi cyane.

Ati “Mu ntara y’Iburasirazuba abantu bagera muri 477, mu Mujyi wa Kigali abantu bagera muri 309, mu Majyaruguru 288, mu Majyepfo ni 256, mu Burengerazuba, 109.”

“Muri abongabo rero, hano icyagaragaye ni uko abantu biyongereyeho n’ikindi, hari abantu 64 bafashwe bari hano mu Murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, banywa ariko banabyina. Bivuze y’uko akabari nubwo kemerewe gufungura hari abiyongereyeho akabyiniro.”

Uretse abo, hari abandi 60 bafatiwe mu kabyiniro banywa banabyina, n’abandi 30 bafatiwe muri Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

CP Kabera yavuze ko kugeza ubu hari abantu bigaragara ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza, hakaba n’abubahiriza ibiteganywa ariko bakongeraho ibindi bitemewe.

Ibyo byose ngo bizajya bitera ibihombo ku babigiramo uruhare.

Yakomeje ati “Nk’aho hantu bafatiye abantu babyina bari bafunguye akabari, hagafungwa amezi atatu, bagacibwa amande ya 250,000 Frw, nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa nyuma y’ibyumweru bitatu utubyiniro nidufunguka hakajyaho amabwiriza atugenga, uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze, n’akabyiniro ke kazaba kagifunze.”

Yavuze ko nta mpamvu yatuma abantu batubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

Nanone, kuva ku wa 22 Nzeri kugeza ku wa 3 Ukwakira abantu 58,000 mu gihugu hose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu bafashwe kandi hari ibinyabiziga 465 byarenze ku mabwiriza yo kugera mu rugo saa tanu z’ijoro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko kujya mu kabari abantu birinda COVID-19 bishoboka, kuko nubwo hari bamwe barimo kurenga ku mabwiriza, hari abandi barimo kuyubahiriza.

Yakomeje ati “Ariko wagera ahandi ugasanga ugeze mu kindi gihugu, birahabanye cyane. Kuba rero ziriya ngamba zafashwe hamwe na hamwe hakagira ababihanirwa, ntabwo ari ukuvuga ko igikuba cyacitse, kuko hari ahandi henshi babikora kandi bakabikora neza.”

“Gusa ntabwo twareka gukomeza gukora ubugenzuzi, nta nubwo twareka gukomeza guhwitura ababirengaho, kubigisha, kubagira inama no kubahana aho tubona bibaye ngombwa.”

Umuyobozi mu rugaga rw’abikorera ushinzwe amahoteli n’ubukerarugendo Frank Gisha, yavuze ko bakomeje gukorana n’abafite utubari kugira ngo bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Yavuze ko kenshi abacuruzi baba bagaragaza ko amabwiriza bayumva kandi asobanutse, ariko ugasanga ikibazo kije iyo bigeze ku kuyashyira mu bikorwa.

Abafatiwe mu tubyiniro basabwe kujya mu kato

Ubwo byamaraga gutangazwa ko mu kabyiniro kazwi nka ‘People’ hasanzwemo abantu benshi barimo kubyina, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyahise gisohora itangazo kiti “Turasaba abagaragaye mu kabyiniro ahitwa “The people” ku itariki 30.09.2021 kwishyira mu kato no kwipimisha nyuma y’iminsi 5 uhereye uwo munsi.”

Umuyobozi mukuru wa RBC Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko byagaragaye ko nubwo haba hari umuntu umwe ufite COVID-19 hari ibyago byo kwanduza abahari bose hashingiwe ku miterere ya virus n’ahantu bari bateraniye.

Ati “Ni ikintu twebwe nk’abari mu nzego z’ubuzima cyaduteye impungenge cyane tukibibona, ari nayo mpamvu twatanze inama zo kuvuga ngo uwaba yagiyeyo nubwo yaba atamenyekanye ariko akaba atwumva cyangwa asoma ibyo twanditse, amenye ko aho yari ari hamushyize mu kaga gakomeye, ashobora kuba yahakuye uburwayi cyangwa se yanduje abandi, tumusaba rero kwipimisha.”

Yavuze ko ahantu hari abantu benshi, hafunganye kandi bose batambaye udupfukamunwa, haba hari ibyago byinshi byo kwandura.

 

Utubari Tuzafungurwa Twamenyekanye, Abazadukoramo i Kigali Ni Abakingiwe COVID-19

TAGGED:COVID-19CP John Bosco KaberafeaturedPolisi y'u RwandaPudence RubingisaUmujyi wa KigaliUtubari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pandora Papers: Inyandiko Zashyize Hanze Imitungo y’Ibanga y’Abantu Bakomeye
Next Article Amanota y’Ibizamini Bya Leta Yasohotse, Abanyeshuri Ibihumbi 60 Bategekwa Gusibira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?