Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Umunani Biciwe Mu Birori Byo Kwizihiza Amavuko Y’Inshuti Yabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abantu Umunani Biciwe Mu Birori Byo Kwizihiza Amavuko Y’Inshuti Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2023 1:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Ntara ya Cape Town muri Afurika y’Epfo abantu umunani biciwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko w’inshuti yabo. Bishwe barashwa n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Polisi ivuga ko abantu biyambitse ibibapfuka amaso, binjiye mu rugo basanga abantu mu busitani bari kwishimira isabukuru y’inshuti yabo barabarasa, umunani muri bahita bapfa.

Ni ishyano ryaguye kuri iki Cyumweru taliki 29, Mutarama, 2023 mu gace kitwa  Gqeberha.

Minisitiri ushinzwe Polisi y’Afurika y’Afurika y’Epfo witwa Bheki Cele ndetse n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Afurika y’epfo witwa Fannie Masemola biyemeje gutangiza iperereza kuri ubu bwicanyi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyiri urugo biriya byabereyemo nawe yishwe, abandi batatu mu bo bafitanye isano nabo bahasiga ubuzima.

Aho byabereye, haramukiye itsinda rya polisi ryaje gukusanya ibimenyetso by’ibanze bizaherwaho hakorwa iperereza ryimbitse.

Icyakora kugeza ubu twandikaga iyi nkuru dukesha BBC nta muntu wari wafashwe akekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Afurika y’epfo: Igihugu cy’umutekano muke

Abakurikiranye amateka y’Afurika y’Epfo kuva mu gihe cya Apartheid bavuga ko iki gihugu cyaranzwe n’ivangura rikomeye kandi ryamaze igihe k’uburyo kugeza n’ubu ingaruka zaryo zikigaragara.

- Advertisement -

Abazungu n’Abahinde bikubiye cyane ubutunzi bwa kiriya gihugu kandi babikora mu gihe kirekire k’uburyo muri iki gihe Abirabura( nibo benshi batuye kiriya gihugu) bakennye.

N’ubwo nta bushakashatsi budasubirwaho burabivugaho, abahanga bavuga ko ubusumbane bukabije muri kiriya gihugu buri mu bitera abantu kugirira abandi urugomo.

Imibare yerekana ko 80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10% by’abatuye Afurika y’Epfo!

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohowe mu mwaka wa 2022.

Hari igika kiri muri iriya raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ibara ry’uruhu: Intandaro ya mbere y’ubusumbane…

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu kibamo urugomo rwinshi ku isi

N’ubwo hashize hafi imyaka 30 politiki y’ivangura ruhu rikaze bise Apartheid ihagaritswe, ibara ry’uruhu riracyari ikibazo mu mibereho y’abatuye  Afurika y’Epfo.

Impamvu ituma ibara ry’uruhu riba ikibazo muri Afurika y’Epfo ni uko hari abaturage ba kiriya gihugu bahezwa mu mashuri no ku isoko ry’umurimo ‘bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo gusa.’

Ibara ry’uruhu ‘rwirabura’ rituma Abirabura bo muri kiriya gihugu batakaza amahirwe angana na 41% yo kubona akazi.

Nanone rituma babura amahirwe angana na 30% yo kugera mu mashuri ngo bige baminuze bazihangire akazi cyangwa bagahabwe n’abandi.

Kubera ko mu gihe cya Apartheid Abirabura bari barahawe ahantu batura bonyine n’Abazungu bikaba uko, byatumye batabona amahirwe yo kwiga no gukora mu bigo bikomeye byashinzwe n’Abazungu.

N’ubwo bigaragara ko hari icyakozwe ngo hagire igihinduka, ariko ingaruka za ririya vangura ryamaze igihe kirekire ziracyagaragara.

Ikindi kigaragara ni uko abagore ari bacye cyane mu nzego zikomeye zifatirwamo ibyemezo haba muri Politiki no mu bukungu.

Ubusumbane buri muri Afurika y’Epfo burakabije ariko hari n’ubundi bugaragara mu bihugu bituranye nayo nka  Botswana, Eswatini, Lesotho na  Namibia.

Umushahara w’umugore wo muri Afurika y’Epfo n’uwo muri Namibia uri hasi ku kigero cya 38% ugereranyije n’abagabo banganya urwego rw’amashuri.

Haba muri Afurika y’Epfo nyiri izina haba no mu bihugu bituranye nayo nka Namibia indi mpamvu itera ubusumbane ni uburyo amasambu asaranganyijwe.

Muri Namibia abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko i Burayi bikubiye 70% bya hegitari miliyoni 39.7 z’ubutaka bwose buhingwa muri kiriya gihugu gisanzwe gifite n’ubutayu bunini bwa Karahari.

Abahanga bakoze buriya bushakashatsi bakoresheje uburyo bita GINI coefficient, bukaba ari uburyo abahanga mu ibarurishamibare n’imibereho y’abaturage bakoresha bapima ubusumbane mu baturage.

Kuba Afurika y’Epfo muri iki gihe iyoborwa n’Abirabura bari bitezweho kuzakura bagenzi babo mu bukene n’ubujiji bari barashyizwemo n’Abazungu mu gihe cya Apartheid ariko bakaba bakiri muri ibi bibazo, biterwa ahanini n’imicungire mibi y’iki gihugu.

Afurika y’Epfo kandi iri mu bihugu bibamo urugomo kurusha ibindi muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko Afurika y’Epfo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 59 n’abandi.

TAGGED:AfurikaApartheidfeaturedPolisiUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Ni Isoko Ry’u Rwanda Muri Byinshi
Next Article Kicukiro: Avugwaho Kurwanya Inzego Z’Umutekano Ziramurasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?